Abanyarwanda barasabwa kwitabira “Peace Marathon” izaba kuri iki Cyumweru
Buri Munyarwanda wese ukunda kandi wifuza amahoro arasabwa kugira uruhare muri “Peace Marathon” izaba kuri iki cyumweru tariiki 18/5/2014, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororangingo mu Rwanda.
Jean Damascene Ntegezabo, Perezida w’Ishyirahamwe rishinzwe imikino ngororangingo, avuga ko buri Munyarwanda akwiye kumva uruhare mu bikorwa byubaka amahoro, akemeza ko iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu ari kimwe muri ibyo bikorwa.
Agira ati “Ubutumwa bw’ingenzi muri iki gikorwa cya marathon ni amahoro. Twumva ko buri muntu wese mu Rwanda aho ari hose yagombye kumva ko kubaka amahoro ari igikorwa cye kandi agasanga aho abandi bari, akaganira nabo. Ubwo nibwo butumwa bukomeye dufite.
Twifuza ko Abanyarwanda bagombye kumva agaciro k’icyo kintu, kuko nk’uko twabivuze ntago ari ababigize umwuga biruka marathon n’abandi bose babikora, kuko ni umwanya baba babonye wo guhura ari abantu benshi.”
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14/05/2014 nyuma yo kwakira inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda bagenewe na World Vision. Aya akaba aje asanga andi agera muri miliyoni 30 bamaze kubona muri miliyoni 80 bakeneye.
Gusa yakomeje atangaza ko n’ubwo inkunga itaraboneka nk’uko babyifuza kandi iminsi isigaye itarenze ibiri, ngo nta kabuza iki gikorwa kizagenda neza kuko ibikenewe byose byamaze kuboneka.

George Gitau, umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, asanga iki gikorwa gikomeye mu Rwanda ndetse no mu bihugu birukikije.
Ati “Twahisemo gutera inkunga iki gikorwa kuko gishobora gufasha gushimangira amahoro muri iki gihugu. Iki gihugu cyavuye kure, iyo ufite igikorwa nk’iki rero cyubakira ku mahoro no gushobora kuyagumana ahazaza, igihugu gifite amahoro gishobora no gutera imbere.”
Abantu bagera ku 1,000 baturutse hirya no hino ku isi nibo bazitabira iri siganwa, rizatangizwa n’urugendo rw’amahoro ruzahera ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro. Agashya kari muri iyi marathon ni uko hazakorwa amasiganwa y’abamugaye bagendera ku tugare.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|