Kenya: General Ogolla waguye mu mpanuka arashyingurwa nta sanduku nubwo yari Umukirisitu

General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu, kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon Hezekiah.

General Francis Ogolla
General Francis Ogolla

Urupfu rw’uwo Mugaba w’Ingabo za Kenya, rwatangajwe na Perezida William Ruto, wavuze ko General Francis Ogolla yapfanye n’abandi basirikare umunani bari kumwe mu ndege.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya, mu kiganiro cyagiranye n’umuvandimwe wa General Francis Ogolla, witwa Canon Hezekiah, yavuze ko murumuna we ( General Ogolla) , yifuje ko yazashyingurwa bitarenze amasaha 72 apfuye, kandi agashyingurwa bidasabye ko umurambo we ushyirwa mu isanduku.

Canon Hezekiah yasobanuye ko General Ogolla yamweretse aho yifuza kuzashyingurwa iruhande rw’inzu ye iherereye ahitwa Mor mu Gace ka Siaya. Nubwo uwo muyobozi yari umukurisitu kandi uwo mugenzo wo gushyingura nta sanduku usanzwe umenyerewe ku Bayisilamu, ariko General Ogolla we ngo yifuje ko yashyingurwa umubiri we udashyizwe mu isanduku, kugira ngo ibihenda umuryango we bigabanuke.

Gusa nubwo bimeze bityo, General Ogolla akaba yarifuje kuzashyingurwa mu bitambaro by’imyenda bisanzwe, kandi agashyingurwa mu buryo bworoheje, imihango n’imigenzo bijyanye n’uko ubwoko bw’Abajaluwo akomokamo bashyingura ababo bapfuye, bizakurikizwa, nk’uko Hezekiah yabisobanuye.

Peris Onyango, mushiki wa General Ogolla, yavuze ko musaza we yari yiteguye urupfu, kuko akenshi iyo yamusuraga yamubwiraga ukuntu yifuza ko umuhango wo kumushyingura wazagenda, nubwo uwo mushiki we ngo yabaga amubuza gukomeza kuganira inkuru zijyanye no gupfa. General Ogolla ngo yahitaga amubwira ko urupfu ruhari, cyane cyane ku basirikare, kuko bo usanga bari no ku mirongo y’imbere mu ntambara.

Yagize ati “Urupfu rwe rutunguranye rwababaje abantu, kubera ko musaza wanjye yari umuntu ufasha cyane muri sosiyete. Yari umuntu ukunda kumva ibibazo abaturage b’aho aturuka bafite akabafasha”.

“Yafashije mu kubaka urusengero ruruzura, abaha amazi, yafashaga mu iterambere ry’amashuri yagiye yigaho. Ni cyo cyatumye umunsi inkuru z’urupfu rwe zitangazwa, abantu benshi baje kumuririra, kuko yari umuntu utagira imipaka”.

General Francis Ogolla asize umugore witwa Aileen Ogolla n’abana be babiri ndetse n’umwuzukuru umwe.

Nyuma y’uko General Francis Ogolla apfuye, ubu hashyizweho ujya mu mwanya we by’agateganyo, uwo akaba ari Lieutenant General Charles Kahariri wari usanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo za Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko uyu mugabo yahoraga "yiteguye urupfu".Benshi ntibibuka ko isaha yose dushobora gupfa.Usanga abantu hafi ya bose batwarwa n’ibyisi gusa ,bakibagirwa imana.Nyamara Yesu yarasobanuye neza ko abibera mu byisi gusa batazaba mu bwami bw’imana.Nanjye nshaka imana cyane,nkabifatanya n’akazi gasanzwe.Mbigenza gute?Nabanje gushaka umuntu uzi bible neza,arayinyigisha,ansanze iwanjye.Mvumbura byinshi imana isaba abakristu nyakuli.Bible yarampinduye.Urugero,Yesu yasabye umukristu nyakuli wese kumwigana n’abigishwa be,akajya mu nzira akabwiriza ijambo ry’imana ku buntu.Ibyo ndabikora,mfifatanya n’akandi kazi.Nawe wabishobora.Ikibura ni ubushake gusa.

bwahika yanditse ku itariki ya: 21-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka