Bugesera: Ubuhanuzi bwatumye yica abamureze ari impfubyi

Mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nkundimana Jerome, yatawe muri yombi akekwaho kwica umukecuru n’umusaza, abo bakaba ari ababyeyi bamureze mu gihe nyina yari amaze gupfa agasigara ari impfubyi.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Bugesera gaherereye
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Bugesera gaherereye

Biravugwa ko yabishe abatemye, abasanze mu rugo rwabo, ahera ku mukecuru mu gihe yarimo amutema, umusaza aza atabaye, na we aramutema.

Byabaye mu masaha y’umugoroba ku itariki 16 Gicurasi 2024, abaturanyi batabaye, basanga umukecuru yapfuye, ariko umusaza yakomeretse cyane, na we agejejwe kwa muganga ahita apfa.

Bamwe mu baturanyi b’uwo muryango, bavuga ko icyateye uwo musore kujya kwica ababyeyi bamureze, ari abanyamasengesho b’abahanuzi bari baraye mu rugo rw’uwo musore, nyuma ngo bakamubwira ko intandaro y’ibibazo byose afite ari abo babyeyi bamureze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard, yemeje iby’urwo rupfu rw’abo babyeyi batewe basanzwe mu rugo rwabo aho mu Murenge wa Musenyi.

Gusa, yavuze ko nta makimbirane yari asanzwe azwi hagati y’uwo muryango n’uwo musore bareze.

Uwo musore ukekwaho kuba ari we wishe abo babyeyi, yatawe muri yombi, nyuma yo kugerageza guhunga akaza gufatwa, ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Gasirabo Gaspard uyobora Umurenge wa Musenyi,
yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kujya birinda amakimbirane no kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murebe nabo bahanuzi babimubwiye mubaganirize bajye bamenya ukuntu bavuga ubutumwa bwabo

MBONIMPA NOEL yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Mu madini menshi,cyane cyane muli ADEPR,ubu hateye abiyita Abahanuzi cyangwa Abanyamasengesho.Ntaho bataniye n’Abapfumu baragurira umuntu ko bamuroze,ko agiye gukira,ko hali abantu batuma agira ibibazo,etc..Ariko mu by’ukuli,nubwo biyita abakozi b’Imana,ni abakozi ba Satani.Nicyo gituma imana itubuza gushishoza iyo duhitamo idini dusengeramo.Muli Matayo 7:13,14,Yezu yerekanye ko hariho idini imwe gusa imana yemera.Andi yose akaba ajyana abantu kurimbuka.Iyo dini uyibwirwa nuko abayigize bakundana cyane,ntibivanga mu by’isi,ntibajya mu ntambara z’isi,kandi bose bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu.

masabo yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka