Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse mu bwiherero

Abantu batatu batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’ikigo cy’amashuri cya GS Cyuve, ryari rimaze iminsi ryaraburiwe irengero, ritahuwe mu bwiherero bw’urugo rw’uwitwa Nyirangendahimana Elisabeth wakoraga isuku kuri icyo kigo.

Iryo bendera ryari ryarabuze tariki 31 Werurwe 2024, bahita batangira kurishakisha ari nabwo ryaje gutahurwa tariki 4 Mata 2024 mu rugo rw’uwo mugore bararijugunye mu bwiherero mu mwobo imbere, ku bw’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, wemeje ayo makuru, yagize ati: “Ibendera barisanze mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo mugore, mu gitondo cyo ku wa kane ahita afatwa atabwa muri yombi ngo hamenyekane uko ryageze muri ubwo bwiherero. Uretse uyu mugore, hari n’abandi bantu babiri bakoraga akazi k’ubuzamu kuri icyo kigo, na bo barimo gukurikiranwa”.

Nyirangendahimana n’abo bantu babiri, bafungiye kuri Station Polisi ya Muhoza, aho barimo gukurikiranwa na RIB.

Ati: “Turashima ubufatanye bukomeje kuranga abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha no gutahura ababikora. Ibirango by’Igihugu harimo n’ibendera, riba rifite ahabugenewe riba, n’igihe bibaye ngombwa ko ribikwa bikagira uburyo bikorwamo. Umuntu wese bigaragaye ko yagambiriye kuryiba cyangwa kuryangiza, yewe n’uwafatirwa muri uwo mugambi wese, ni ukumutangira amakuru akabiryozwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko”.

Mu itegeko No 30/2018 ryo ku wa 31/11/2018 rigena ibyaha n’ibihano, riteganya ko umuntu wese wangiza, utwara, usuzugura cyangwa ushwanyaguza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’igihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara ari icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kandi kitarengeje imyaka ibiri ku wagihamijwe n’Urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka