Kwibuka tubifata nk’umwanya wo kumenya amateka - Itorero Intama za Yesu

Bamwe mu bagize Itorero Intama za Yesu, bavuga ko kuba habaho umwanya wo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, babifata nk’umwanya mwiza wo kumenya neza amateka kugira ngo icuraburindi ryagwiririye Igihugu ritazasubira ukundi.

Itorero Intama za Yesu bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Itorero Intama za Yesu bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ubwo Abakirisitu bagize iri Torero bibukaga Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, igikorwa kiri kuba ku nshuro ya 30 hirya no hino mu gihugu hose.

Umukirisitu w’iri torero kuva mu mwaka wa 2005, Muzayire Providence, avuga ko yishimiye kuba Itorero ryabo naryo rifata umwanya wo kwibuka.

Ati: “Nkibyumva nashimye Imana kuko mbere nabonaga bifatwa nk’icyabacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibi bizafasha buri wese cyane cyane urubyiruko aho ruzabasha kujya rumenya amateka yaranze u Rwanda baharanira ko bitazongera kubaho ukundi”.

Muzayire warokotse Jenoside ndetse ikaba yaramusigiye ibikomere avuga ko ubwo Jenoside yabaga yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye, ikamutwara abe bose mu muryango avuga ko kuba bibuka uyu munsi, abana babakomokaho bizabafasha kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda bakamenya aho bava baharanira ko bitazasubira ukundi.

Muzayire wasigaye wenyine yatanze ubuhamya
Muzayire wasigaye wenyine yatanze ubuhamya

Basilimu Charles, usengera muri iri torero, we akoresheje Bibiliya Yera avuga ko ibasaba kwibuka bityo ko nabo nk’abari mu isi bitananirwa kwibuka hagamijwe kwiyubaka.

Ati: “Nk’Umukirisito kwibuka bidufasha kongera kumenya neza ahantu igihugu cyacu cyavuye n’akamaro k’Abakirisitu kugira ngo twongere tugarure ubumwe nyabwo mu Banyarwanda, ndetse na Bibiliya irabitubwira ngo ‘Nimumara kwambuka nti muzibagirwe’. Guhora wibuka rero bitwibutsa impamvu yabiteye bikadutera imbaraga zo gukorera hamwe twirinda amacakubiri ari nayo yoretse igihugu”.

Umushumba w’ Itorero Intama za Yesu, Mukantazinda Marie, avuga ko bateguye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, bagamije kwigisha urubyiruko amateka kuko ahanini usanga ababyeyi mu ngo bayagoreka.

Umushumba w'Itorero Intama za Yesu
Umushumba w’Itorero Intama za Yesu

Ati: “Ni gahunda nziza ya Leta, tugomba kubahiriza ariko n’ijambo ry’Imana rivuga ko iyo umuntu yibuka atibagirwa, rero twe twari tugamije kugira abakirisitu n’abanyarwanda muri rusange, bashobore kumenya amateka yaranze u Rwanda, kumenya ibikorwa by’indashyikirwa by’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, zabashije kurokora u Rwanda. Twifuzaga ko itorero ubwaryo ryiga amateka cyane cyane urubyiruko kugira ngo rubashe guhangana n’ibitero by’abapfobya ku mbuga nkoranyambaga, bahakanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Itorero Intumwa za Yesu, muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abakirisitu bakoze urugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rwa Nyanza ya Kicukiro aharuhukiye imibiri y’Abatutsi igera ku 105600, abenshi bari mu bari bahungiye muri ETO Kicukiro, nyuma yo gutabwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Amateka avuga ko uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Col Renzaho Tharcise, yavuze ko Abatutsi ari umwanda bityo ko bagomba kuzanwa mu Yindi myanda ahari ikimoteri cy’imyanda cya Kigali i Nyanza ya Kicukiro.

Bashyize indabo aharuhukiye abazize Jenoside ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Bashyize indabo aharuhukiye abazize Jenoside ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka