Umusirikare wa Congo warasiwe mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umusirikare wa Congo warasiwe mu Rwanda ku wa 24 Kamena 2016 yashubijwe mu gihugu cye ingabo za EJVM zisura aho yarasiwe.

Umurambo wagejejwe ku mupaka ushyikirizwa ingabo za Congo. Imodoka mureba hakurya ni ambulance y'ingabo za Congo yari ije kuwutwara.
Umurambo wagejejwe ku mupaka ushyikirizwa ingabo za Congo. Imodoka mureba hakurya ni ambulance y’ingabo za Congo yari ije kuwutwara.

Ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2016 ni bwo umurambo w’umusirikare wa Congo wari muri batayo 313 y’abakomando b’ingabo za Congo warasiwe mu Kagari ka Rutagara mu Murenge wa Rubavu yasubijwe mu gihugu cye.

Uwo musirikare utaramenyekanye amazina kuko nta byangombwa yari afite, yarasiwe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda ku wa 24 Kemana 2016 mu Kagari ka Rutagara mu Murenge wa Ruravu ubwo yahinjiraga mu buryo bunyuranije n’amategeko yasabwa guhagarara akanga.

Cpt Pascal Nzabarinda, uyobora ingabo z’u Rwanda aharasiwe aho uwo musirikare, avuga ko kuraswa byatewe n’uko yahagaritswe akanga.

Ati “Iraswa rye ryari rifite ishingiro, hari saa tatu n’igice z’ijoro mu mwijima, yabonekaga nk’umusirikare kandi tutabona icyo afite. Yasabwe guhagarara aranga kandi ntiwakwizera icyamugenzaga.”

Akomeza avuga ko hafi y’aho ingabo z’u Rwanda ziri hari abarwanyi ba FDLR. Ati “Imbere yacu hari ingabo za Congo, tuzi ko hafi yazo hari abarwanyi ba FDLR ku buryo tutari kumenya ikimugenza.”

Itsinda rya EJVM rigizwe n’ingabo z’umuryango wa ICGLR zishinzwe gucunga imipaka ihana imbibi na Congo, zabanje gusura aho umusirikare wa Congo yarasiwe.

Abasirikare ba Congo babanje guhakana ko ari uwabo ariko birangira bamwemeye ndetse bamusubiza muri Congo.

Mu ma saa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ni bwo imodoka y’umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda yagejeje umurambo ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi maze Croix-Rouge ya Congo iramwakira.

Ni inshuro ya kabiri umusirikare wa Congo arasirwa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Tariki ya 17 Kamena 2016, undi musirikari wa Congo yari yarasiwe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Rubavu, na we yabanje gusabwa guhagarara arabyanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubaha uwiteka nibwo bwenge kuva mu byaha niko kujijuka

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka