Umurambo w’umwana warohowe mu kidendezi

Umurambo wa Ishyaka Jean Aimé, w’imyaka 16 warohamye, kuri uyu wa 25 Kamena 2016, mu kidendezi cyo kuri Strabag mu Karere ka Musanze wabonetse ku bufatanye n’ingabo zirwanira mu mazi.

Aha abamarine bari barimo gushakisha uwo murambo.
Aha abamarine bari barimo gushakisha uwo murambo.

Ishyaka, wo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, bivugwa ko yagiye mu Karere ka Musanze ku wa 25 Kamena 2016 hamwe na mugenzi we bagiye kureba Primus Guma Guma Super Star kuko bari babwiwe ko ihabera.

Bamaze kuhagera mu masaha y’umuganda berekeje ku kidendenzi cy’ahitwa kuri Strabag mu gihe bari bategereje kujya mu birori bya Guma Guma. Uretse nyakwigendera utari uzi koga abandi bari babizi bahageze biyambura imyenda bajya mu mazi ari na bwo Ishyaka yahise arohama.

Ubutabazi bwahise bukorwa kuko uretse inzego z’ubuyobozi zitandukanye zahageze n’abaturage ubwabo bagerageje kujya mu mazi baramushaka baramubura kugeza kuri uyu wa 26 Kamena 2016, ubwo hitabazwaga ingabo zirwanira mu mazi zikorera mu Karere ka Rubavu.

Uwineza Hadjara Naira, utuye mu Mudugudu wa Nyamuremure mu Kagari ka Kigombe ari na ho icyo kidendezi kiri, n’umwe mu baturage bagiye mu mazi gushaka Ishyaka akimara kurohama, avuga ko bari mu nama nyuma y’umuganda bakumva abantu batabaza ko umwana apfuye bahita bajya gutabara.

Ati “ubwo naraje nkuramo umupira nari nambaye n’inkweto n’amaherena na shenete n’agatambaro nikubitamo ndoga, ngera ahantu hari amazi asa n’umuhondo ndaharenga maze kuharenga ngera ahantu hari amazi asa n’icyatsi ashyushye umwuka ubaye muke ndazamuka, hashize akanya abandi bagabo bari ku ruhande baravuga bati ‘yaguye hano nsubiramo icyo nabonye n’ipera niba ari ryo yari afite simbizi mubuze ndazamuka”.

Uretse abana bivugwa ko bakunda kogera muri kino kidendezi ngo n’abantu bakuru bakunda kujyamo ku buryo hamaze gupfira abantu batatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Ubukungu, Habyarimana Jean Damascene, avuga ko bafashe ingamba zo kuhashyira uburinzi.

Ati “Tugiye kuhashyira uburinzi dushireho abantu bagomba kuhahora kugeza ubwo tuzabonera ubushobozi bwo kuhazitira kuko n’igikorwa gikomeye gisaba ubushobozi bukomeye.”

Nubwo ariko ubuyobozi buvuga ko bugiye gukaza uburinzi kuri kino kidende abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyamuremure bavuga ari ho bavoma biboroheye kuko ahandi babona amazi ari kure.

Ubusanzwe ngo iki kidendezi nticyabagaho ahubwo cyaturutse ku ikorwa ry’umuhanda. Sosiyete ikora imihanda y’Abashinwa, yatangiriye gukora umuhanda Kigali- Musanze muri 2008 ngo yagiye ihacukura kugeza aho bageze ku mazi havuka ikidendezi. Nyuma haje kuza sosiyete Strabag ikora igice cya Rubavu - Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka