Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahuguye abagore bibumbiye mu mashyirahamwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zibarizwa muri RWABATT10, zahaye amahugurwa abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abagore bo mu Karere ka 5ème Arrondissement, mu mujyi wa Bangui.

Ayo mahugurwa yibanze ahanini ku ruhare rw’isuku n’isukura mu gukumira no kurwanya indwara zituruka ku mwanda, akamaro k’imirire myiza, n’uburyo bwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Amahugurwa arangiye, Ingabo z’u Rwanda zahaye abo bagore imiti ivura indwara zitandukanye. Abagore n’abakobwa bagera kuri 81 bo mu mashyirahamwe y’abagore ni bo bitabiriye iki gikorwa.

Madamu BENDE Marie, umujyanama wa mbere w’umuyobozi w’akarere ka 5ème Arrondissement yashimiye ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro ku bw’amahugurwa y’ingirakamaro zahaye abo bagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka