Amerika: Umugore yamaze umwaka atuye hejuru y’igisenge cy’iduka ntihagira ubimenya

Umugore wo muri Michigan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, utagira inzu yo kubamo yamaze umwaka aba hejuru y’igisenge cy’iduka ryitwa ‘Family Fare supermarket’ ahitwa i Midland, aho muri icyo gihe cyose aba hejuru y’iyo nzu nta muntu wigeze amubona.

Yamaze umwaka atuye ku gisenge cya Supermaket ntawe ubizi
Yamaze umwaka atuye ku gisenge cya Supermaket ntawe ubizi

Uwo mugore w’imyaka 34, utaravuzwe amazina, yamaze icyo gihe cyose yibera ku gisenge, kugeza ubwo abakora mu by’amashanyarazi kuri iryo duka, baje kubona urusinga rw’amashanyarazi ruri hejuru y’igisenge cy’iryo duka rya ‘Family Fare supermarket’ muri Midland biyemeza gukurikirana bakemenya aho urwo rusinga rujyana umuriro.

Urwo rusinga rwabagejeje ku cyapa cyo ku gisenge kigenewe kwamamaza iryo duka, basanga muri icyo cyapa hari umushyitsi wajemo rwihishwa, ahafite utuntu tw’ibanze akoresha, nk’akamashini gateka ikawa na mudasobwa ntoya igendanwa.

Bakimubona, ngo bahise bahamagara Polisi, ihageze, uwo mugore ayibwira ko hari ahantu afite akora, ariko ko nta hantu ho kuba afite, iyo akaba ari yo mpamvu amaze hafi umwaka wose aba aho bamusanze hejuru y’igisenge cy’iduka.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace ka Midland, Brennon Warren yagize ati, “Ni umugore utagira inzu yo kubamo, ni inkuru wumva ugashima mu mutwe, wibaza ukuntu bishoboka ko umuntu yaba mu cyapa cyamamaza iduka”.

Yakomeje agira ati, “Abantu bajyaga bamubona rimwe na rimwe, nyuma mu buryo butunguranye bakayoberwa aho arengeye. Mu by’ukuri nta muntu wari uzi aho ajya, ariko nta n’umuntu wigeze atekereza ko yaba aba hejuru y’igisenge cy’inzu."

Uwo mugore ntiyigeze abwira Polisi, uko yamenye uburyo ashobora kugera muri icyo cyapa cyo ku gisenge cy’iduka rya ‘Family Fare supermarket’ anyuze mu muryango ugana ku gisenge ndetse ntiyanayibwiye uko yabikoze ku buryo nta muntu wigeze amubona na rimwe azamuka ajyayo kuko nta n’urwego rwari ruhari rwatuma buri wese ashobora kuhurira.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Polisi yahise ihimba uwo mugore akazina ka ‘Roof Ninja’ (ufite ubuhanga budasanzwe mu kurira igisenge) no kugituraho nta muntu ubimenye.

Nyuma y’uko uwo mugore bavumbuye aho yari yarabonye ubuturo nubwo ari ahantu hadasanzwe hamenyerewe ko abantu bahatura, bamusabye kuhava, ahita asaba imbabazi ku byo yaba yarangije mu gihe yabaga hejuru y’iryo duka, aragenda ndetse nta gihano na kimwe yahawe.

Warren uyobora Polisi muri ako gace yagize ati, “Yasabye imbabazi nyuma afata inzira aragenda, aho yagiye mu gihe yari avuye aho, simpazi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYO MU IJURU Yumva abakene

TUYISABE Mathieu yanditse ku itariki ya: 15-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka