‘Kanani’ ni indirimbo y’amazamuka idukumbuza ijuru - Umuramyi Tumaini Byinshi

Umuhanzi Tumaini Byinshi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kanani’, avuga ko irimo ubutumwa bukumbuza abantu Ijuru.

Umuhanzi Tumaini Byinshi
Umuhanzi Tumaini Byinshi

Iyi ndirimbo ‘Kanani’ yanditswe na Tumaini Byinshi, itunganywa mu buryo bw’amajwi na DaytonMusic naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Friday Sammy.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ndetse n’amashusho yayo aryoheye ijisho, byitezweho gutuma irushaho kwamamara no gukundwa.

Uyu muhanzi Tumaini Byinshi azwi cyane mu yindi ndirimbo ye yitwa ‘Abafite Ikimenyetso’ na yo yakunzwe n’abatari bake.

Aganira na inyaRwanda dukesha iyi nkuru, Tumaini yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Kanani’ agira ati “Kanani ni indirimbo y’amazamuka, ikubiyemo ubutumwa budukumbuza ijuru, bukatwongerera ibyiringiro. Uwo izageraho wese ndahamya ko azuzura ibyishimo n’ibyiringiro, ndetse ikamukumbuza Kanani y’amahoro twateguriwe.”

Umuhanzi Tumaini Byinshi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akurira mu Rwanda, nyuma aza kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe akaba ahamaze imyaka 10.

Usibye indirimbo ‘Kanani’, afite n’izindi zirimo iyitwa ‘Abafite Ikimenyetso’, ‘Ibanga ry’Akarago’ yafatanyije na Bosco Nshuti, ‘Aracyakora’ yafatanyije na Gentil Misigaro, ‘Intsinzi’ na ‘Umwambi’.

Reba Video y’indirimbo ‘Kanani’ ya Tumaini Byinshi

Reba Video y’indirimbo ‘Abafite Ikimenyetso’ ya Tumaini Byinshi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amadini menshi,harimo n’abaslamu,bigisha ko abeza bose bazajya mu ijuru.Nyamara iyo usomye bible neza,usanga henshi havuga ko abeza bazasigara ku isi izaba paradizo,mu gihe ababi bose bazakurwa mu isi ku munsi wa nyuma.Soma Imigani 2,umurongo wa 21 na 22.Ndetse na Yezu yigishaga ko hali abeza bazaba mu isi iteka ryose.Soma Matayo 5,umurongo wa 5.Nkuko bible ibisobanura,abantu bacye bazajya kuba mu ijuru.Ni iki bazakora nibagerayo?Ntabwo bazaba bagiye kuririmba gusa nkuko amadini yigisha.Ahubwo bazaba abami n’abatambyi bazayobora isi izaba paradizo.Soma Ibyahishuwe 5,umurongo wa 10.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka