Ku cyumweru tariki 22/01/2012 ahagana saa moya z’umugoroba imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna igonze umuntu i Nyabugogo ahita ahasiga ubuzima.
Maniraguha Salomon, Munyehirwe Bosco na Nishimwe Odille bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo mu karere ka Kayonza nyuma yo gufatirwa mu cyuho bafite urumogi bavuga ko bari bajyanye mu mujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bemeza ko kuva hatangira gahunda yo kugenzura inka zibagwa n’inyama zicuruzwa, ubujura bw’inka bwagabanutse.
Uwase Beatrice w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Gihisi mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatemye murumuna we witwa Uwamariya Philomene bapfa telefoni ya karasharamye.
Nzabakurana Protogene w’imyaka 25 y’amavuko yishwe n’abajura bamusanze aho yakoraga akazi ko kurara izamu mu karere ka Gisagara murenge wa Save akagari ka Nyagacyamo aho bita mu Rwanza.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, arakangurira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no mu mucyo kuko iyo bidakozwe neza aribyo bibyara umutekano muke.
Habumuremyi Joseph wari utuye mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yapfiriye muri Uganda kubera ibikomere byo mu mutwe yatewe n’abagizi ba nabi bo muri icyo gihugu.
Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gusaka ibiyobyabwenge mu mamodoka atandukanye hifashishijwe imbwa ziba zarigishijwe gusaka ibiyobyabwenge [sniffer dogs]. Iki gikorwa cyahereye mu karere ka Kayonza nka kamwe mu turere tuza ku isonga mu gufatirwamo ibyobyabwenge bihanyuzwa bijyanwa mu mujyi wa Kigali.
Bavuga Sebastien, umusaza ufite imyaka 65 utuye mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, arera umwana w’umwaka umwe n’igice yatoraguye tariki 22/09/2011 ku muhanda atazi uwahamutaye.
Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 18/01/2012, mu mujyi wa Huye habereye impanuka yatejwe n’imodoka yari itwawe n’umwe mu bantu boza imodoka mu binamba bazwi ku izina ry’abanamba. Umwe mu bagonzwe yahise ajyanwa kwa muganga.
Mu gitondo cya tariki ya 17/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe hazindutse humvikana urusaku rw’abantu benshi. Uru rusaku rukaba rwatewe no guhangana hagati y’abantu baje gukorera vuba mu mujyi n’abawutinzemo.
Ikibazo cy’ingona zirya abantu gikomeje guhangayikisha abaturage mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera. Abaturage barasaba ko icyo kibazo cyahagurukirwa n’inzego kireba kuko nta kwezi kugishira ingona itariye umuturage.
Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 17/01/2012, habaye umuhango wo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga 2,679,200 wabereye mu murenge wa Nemba.
Nzabanita Jean Pierre n’umufasha we, Mukankwaya Steria, bari batuye mu kagari ka Nyabitabire mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bishwe mu ijoro rya tariki 15/01/2012 batemaguwe bajugunywa mu muhanda.
Abaturage b’akarere ka Nyamagabe barahamya ko akazi k’inkeragutabara katumye umutekano ugerwaho. Bavuga ko kugeza ubu nta muntu ucyamburwa utwe, ndetse ngo n’akajagari kagaragaraga mu dusantire karacitse.
Niyomuremyi Samuel wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Gacuba mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 14/01/2012, yafatanywe ibiro 20 by’urumogi yari agiye gucuruza mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa (RCS), Gen Paul Rwarakabije, yagiranye n’abacungagerezakazi 400, tariki 14/01/2012, yongeye kubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bakora.
Polisi mu karere ka Rwamagana, tariki 13/01/2012, yatwitse ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu baturage. Mu byo batwitse harimo litiro zikabakaba 130 za kanyanga, ibiro 38 by’urumogi n’udupfunyika twarwo [bakunda kwita utubule] tugera ku 1614.
Abaturage bahinga ibigori n’amasaka mu nkuka z’igishanga cy’Ikirimburi mu mirenge ya Nyagatare na Tabagwe baratabaza ikigo gishinzwe iby’amapariki n’ibidukikije kubera ko ibisimba birimo inkende n’ibitera bibonera kandi bikanabangiriza imyaka.
Umukecuru witwa Mukagahima Margarita w’imyaka 63 utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubuhamya bunyuranye yatanze mu nkiko Gacaca bukomeje kumubera intandaro yo guhohoterwa.
Tariki 12/01/2012 ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu ihuriro ry’umuhanda w’ahitwa ku Bigega habereye impanuka y’imodoka yagonze umunyegare agakomereka bikomeye.
Umunyeshuri Hategekimana Jean Rick w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe acumbikiwe kuri station ya polisi Gasaka, guhera tariki 09/01/2012, azira kwiba ibikoresho by’undi munyeshuri wiga ku ishuri ryisumbuye rya ADPR Gasaka.
Ingona zongeye kwicira umuntu zirangije zita ibisigazwa by’umubiri we ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima.
Polisi y’igihugu irashakisha umuntu wiyitaga umupasiteri wasengeraga ku rusengero rw’Abametodisite ku Kacyiru, wabeshye abanyeshuri bagera kuri 290 ko azabafasha kwiga no kubaha ibikoresho by’ishuri.
Bizimana Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagame azira kuba yaribye igikapu cy’umunyeshuri agatwara ibikoresho byarimo.
Umusore witwa Nizeyimana Frederic, tariki 10/01/2012, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, azira kwiba ibiro 150 by’ibirayi yatwaye tariki 23/12/2011, ubwo umukoresha we yari amutumye kubigura akabitwara atishyuye.
Abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo ku itariki 7 rishyira tariki 8 uku kwezi, batemye inka ya Bugingo Fulgence wo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza ihita ipfa.
Abaturage bo mu kagari Nyagahinga ko mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera basabye ubuyobozi ko umugabo witwa Ndabagoragora Jean Bosco asubizwa mu buroko kuko yafunguwe ku buryo budasonutse kandi yaratemye umugore we ndetse n’abandi bantu bane ariko ntibapfa.
Ejo, tariki 09/01/2012 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu karere ka Nyanza habereye induru yatizwaga umurindi n’abantu basaga 100 bashinjaga umukecuru w’imyaka 52 ukekwaho kuba yifashisha injangwe mu kuroga abantu.
Umusaza Nsanzabaganwa Silvestre wari utuye mu kagari ka Bwenda umurenge wa Kibumbwe akarere ka Nyamagabe, mu ijoro rya tariki 08/01/2012, yivuganywe n’abagizi ba nabi bamukase ijosi bamutwara ururimi.