Dore ibyo wakwitondera ku ngofero z’abamotari kugira ngo urinde umutwe wawe

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) hamwe n’imiryango irwanya impanuka zibera mu muhanda, bakomeje kuburira abagenda kuri moto cyangwa ku magare, babasaba kwambara neza ingofero (kasike) zifite ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, agira ati “Tuzi ko hari ingingo z’umubiri ushobora gukomereka ukavurwa, n’iyo waba warutakaje, ubuzima bugakomeza, ariko ku mutwe si ko biri. Motari n’umugenzi bumve ko mbere yo gufata urugendo bagomba kwambara ’casques’".

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko mu Rwanda abarenga 3,000 bahitanwa n’impanuka buri mwaka, kandi muri bo abagenda kuri moto no ku magare ngo baba bikubye inshuro eshatu kurusha abagenda mu modoka.

Umukozi w’Umuryango Healthy People Rwanda(HPR) urwanya impanuka zibera mu muhanda, avuga ko uburangare no kudaha agaciro ubuzima bw’umutwe bikomeje kugaragara kuri benshi mu bagenda kuri moto no ku magare.

Niwemfura Nadine, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya HPR yiswe "Tuwurinde (umutwe)", hari ibyo asobanura agira inama abantu, bijyanye no gukoresha neza kasike zifite ubuziranenge.

Kureba imiterere ya kasike

Kureba niba ingofero umumotari aguhaye itaramenetse(kuko hari n’izo badoda), kureba niba idasa nabi, idafite ikirahure cyacuye (kitabonerwamo neza), ndetse no kureba niba agakandara kayo (kanyura munsi y’akananwa) gafungika neza, ni kimwe mu by’ingenzi Niwemfura avuga ko birinda umutwe w’umugenzi.

Hari ingofero zitemewe n’ubwo yaba ari nshyashya

Mu birango by’ubuziranenge bigaragaza ingofero y’umumotari ikomeye (nk’uko twigeze kubivugaho), harimo icyitwa DOT, ECE, Snell, SHARP, AS/NZS 1698 na JIS, umugenzi akaba asabwa kujya abanza akabireba mbere yo kwambara iyo ngofero.

Mu itsinda ry’abamotari baganiriye na Kigali Today bakorera mu Mujyi wa Musanze, umwe muri bo ni we wabonetse afite kasike y’ikirango cya SHARP, kandi bose bakavuga ko ingofero zifite ibimenyetso by’uko zapimwe ubuziranenge batazizi.

Ubusanzwe ingofero y’umumotari cyangwa iy’umunyegare ziba zitagomba kumeneka kugira ngo zirinde neza imitwe y’abagenzi bituye hasi, ariko inyinshi mu ngofero z’abakorera mu Rwanda zinengwa kuba zishobora kumeneka kubera kutuzuza ubuziranenge.

Umumotari witwa Hesron Ndikumana, yahuye n’umunyamakuru agendana ingofero yamenetse, ikaba ari yo abagenzi bose bamutega bambara, ikaba inagaragara ko itajya ikorerwa isuku.

Ndikumana yisobanuye agira ati "Ndashaka kugura indi kasike kuko iyi irashaje, imaze imyaka, niba atari ibiri ni itatu."

Niwemfura Nadine ukora mu muryango wa HPR, avuga ko izo ngofero zishaje zitaba zujuje ubuziranenge, zikaba zabera umugenzi impamvu yo gukomereka umutwe mu gihe akoze impanuka, ndetse no kwandura indwara ziterwa n’umwanda nk’ibihushi, imvuvu n’izindi.

Izi ngofero ni zo abantu badefirije cyangwa basutse umusatsi banga kwambara kugira ngo batiyicira umurimbo, ikaba indi mpamvu yamaganwa kuko iteza impanuka zo gukomereka umutwe.

Niwemfura asaba umuntu wese wasutse umusatsi cyangwa wadefirije, akaba adashobora kwambara kasike ngo ikwire umutwe, adashobora kumanura neza ikirahure hamwe no gufunga neza umugozi wayo, ko uwo muntu atagomba gutega moto.

Bitewe n’ubuziranenge butuzuye bwa kasike nyinshi z’abamotari, Niwemfura agira inama abantu bose bakunda gutega amagare na moto, kwigurira kasike zabo bwite.

Niwemfura ati "Ni byiza ko umuntu wese ukunda gutega moto yigurira kasike ye, icyo gihe uba uzi ko ubwirinzi bwayo ubuzi neza, kuko hari kasike zitura hasi zikaba zamenekeramo imbere wowe ntubibone. Ikindi ni umwanda, ariko iyawe umenya neza ko yanduye ukamenya igihe cyo kuyisukura."

Izi ngamba zijyanye no kurinda umutwe impanuka za moto cyangwa igare, zinasobanurwa n’ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa Rwanda Health Magazine, cyakoze inyigo igaragaza ko kwambara neza ingofero ifite ubuziranenge birinda umugenzi urupfu ku rugero rwa 37% iyo akoze impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka