Ishyaka ry’ingabo zabohoye u Rwanda ryabateye iryo guca inzara n’isuku nke mu bo bayobora
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bayobora umurenge wa Kinyinya biyemeje guhindura agace batuyemo k’Umujyi wa Kigali, babikomoye ku ishyaka ry’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ni nyuma y’uko basoje amahugurwa yahawe abayobozi b’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Gasabo; bagasura Inzu ndangamateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Bavuga ko bahigiye amasomo y’ubutwari bashobora gukurikiza bagahindura isura y’umurenge batuyemo, nk’umwe mu yigize Umujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba agira ati ”Turava hano twiyemeje guhindura isura y’aho dutuye kuko twabonye Inkotanyi nta kitazishobokera”.
Akomeza agira ati “Urugamba duhanganye na rwo ni imibereho y’abaturage; hari abaturage bagifite imirire mibi, abarwara amavunja, abararana n’amatungo; turagira ngo umujyi wacu ube umujyi koko”.
Anavuga kandi ko ubu nk’abayobozi batangiye kwereka ba nyir’ubwite ikibazo cy’umwanda bafite, abafite imirire mibi bakaba barimo kubashakira ubushobozi bwo kubashyira hamwe no kubitaho ku buryo ukwezi kwa kane kuzarangira hari ikigaragara bamaze guhindura.
Umurenge wa Kinyinya ufite imidugudu ya mbere mu Rwanda igezweho; ariko ukagira n’ibice byitwa akajagari cyane cyane abatuye mu kagari ka Kagugu.
Umujyi wa Kigali watanze amabwiriza y’uko imirenge iwugize (harimo n’uwa Kinyinya) itagomba kororerwamo amatungo, mu rwego rwo kunoza isuku mu ngo no mu mihanda.
Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi muri Kinyinya, Mutsindashyaka André yagize ati ”Niba ingabo nk’iyi yararwanaga ifite n’umwana kandi barimo bayirasa; twebwe bitunanije iki kurwanya bwaki n’imirire mibi; bitunanije iki gushaka ahandi twororera inka zikareka kwandagara mu Mujyi wa Kigali."
Abasura Urwibutso rw’amateka yo kubohora u Rwanda ruri mu Nteko, bavuga ko batangarira ubuhanga bw’amashusho, inyandiko n’ibibumbano bigaragaza ubutwari bw’abari ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|