Yatewe inda akiri umwana abyara abana babiri b’impanga

Umwana w’umukobwa witwa Uwimana Jeanette ukomoka mu mudugudu wa Mukingo mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yatewe inda akiri umwana w’imyaka 17 y’amavuko abyara abana babiri b’impanga.

Uwimana avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza ya Nyamagana. Uwamuyete inda yari umuyede (aide maçon) ku igorofa rikorerwamo na Banki ya Kigali (BK) mu karere ka Ruhango.

Uyu mwana w’umukobwa yemera ko nubwo atibuka irindi zina ry’uwamuteye inda witwa Jean Marie Vianney bakoze imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho. Yagize ati “Njye tujya gukora imibonanno mpuzabitsina sinarinzi ko bizabyara ibibazo nk’ibi byambayeho”. Uyu mwana ni impfumbyi y’ababyeyi bombi.

Tariki 14/01/2012 yari akiri mu bitaro bya Nyanza aho ababyeyi babyarira babanje kubagwa. Kubera ubwana bumugaragaraho, usanga igitanda aryamyeho gishagawe n’abantu batagira ingano bamutangariye.

Abo bana babiri b’impanga bose ni abahungu kandi buri wese yavutse afite ikiro kimwe n’amagarama 700 nk’uko bigaragara ku ifishi ye yo kwa muganga.

Igikomere yatewe no kubyara bamubaze ntikirakira mu gihe ibyo bitaro abimazemo hafi icyumweru .

Igiteye agahinda uwo mwana w’umukobwa wabyaye abana babiri bimutunguye ngo n’uko umuryango wamwakiriye mu karere ka Ruhango ngo wamwinginze kenshi gashoboka hagamijwe gukurikirana uwo musore wamushutse akamutera inda ariko we agahitamo kumukingira ikibaba kugeza ubwo abaciye mu rihumye atarafatwa.

Mu bitaro bya Nyanza yitabwaho na nyina wabo witwa Itete Athanaziya.

Twizeyeyezu Jean Pierre

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka