Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kibazo cyo gukuramo inda

Mu Rwanda hashize iminsi ngingo yo gukuramo inda itavugwaho rumwe na bose, aho uruhande rumwe rwemeza ko gukuramo inda ari ikosa rikomeye ariko hari na bamwe mu rubyiruko bemeza ko gukuramo inda mu gihe wayitwaye utabishaka urugero wafashwe ku ngufu ntacyo byaba bitwaye.

Uru rubyiruko twasanze mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo rugaruka ku bubi bwo gukuramo inda harimo ko umubyeyi ashobora kuhasiga ubuzima ndetse n’uko uwakuyemo inda ashobora kugira ibyago byo kutazongera gusama na rimwe.

Umwe witwa Hakizimana Bosco, avuga ko ingaruka zitabura guherekeza uwamaze gukuramo inda ariko ko ibi bitabuza ko yashimangira ko hatafatwa icyemezo ko buri wese waba yatwaye inda atabishaka yajya ayikuramo, yagize ati: “Hari benshi mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina bibagwiririye aba ndumva umukobwa aramutse atwaye inda yakwemerewa gukuramo inda nta mananiza”.

Tumukunde Maria ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 atangaza ko hari igihe benshi baba batwara inda bitabaturutseho, nk’urugero abasambanyijwe ku ngufu cyangwa abo bigaragara ko kuzabyara aba bana no kuzabitaho kugeza bakuze bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi, aha naho arasaba ko abatwaye inda batabishaka bajya bafashwa mu kuzikuramo.

Hari urubyiruko rutemera ko gukuramo inda byakwemererwa bose

Umwe mu banyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza imwe mu Rwanda yavuze ko atari byiza ko hajyaho itegeko ryemerera buri wese gukuramo inda, yagize ati: “Ibi bishobora kwangiza ubuzima by’umwihariko abakobwa bakiri bato kuko nibo babyeyi b’ejo hazaza mu gihe bibaye umuco wasanga ubuzima bw’abo babyeyi mu gihe kiri imbere bubaye bubi kuko batazabasha kubyara”.

Uretse uyu mugenzi we nawe warangije amasomo ya Kaminuza avuga ko ibi bishobora kuba umutego ku bakobwa ndetse n’abahungu kuko bajya bishora mu busambanyi ntacyo bikanga kuko ngo ubusanzwe benshi batinyaga gutera cyangwa gutwara inda kurusha kwandura SIDA n’izindi ndwara ziva mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, uyu yatanze inama agira ati: “Muri rusange urubyiruko rukwiye kwitwararika cyane kugira ngo rutagwa mu bishuko by’ubusambanyi, ibi bizafasha cyane mu kwitwara neza kandi bizagirira umumaro umuryango nyarwanda mu gihe kiri imbere”.

Icy’ingenzi ni uko ukuramo inda agomba kuba agengwa n’umutimanama

Dr Christian Ntizimira, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko gufata icyemezo cyo gukuramo inda biterwa na nyir’ubwite aho bisaba kugira ubushishozi cyane.
Ntizimira yakomeje avuga ko gukuramo inda bigira ingaruka nyinshi ku mubyeyi, ngo hari impamvu nyinshi zaba ntandaro y’uko umugore ukuramo inda byamwangiriza cyangwa akahasiga ubuzima yagize ati: “Iyo ukuramo inda uba uhangayitse, ushobora gukoresha imiti mibi, gukoresha ibikoresho bidasukuye neza ndetse kenshi usanga batuzanira ababyeyi aha kwa muganga bashizemo amaraso bitewe n’uko bakuyemo inda noneho umubyeyi agapfa”.

Uyu muganga yakomeje avuga ko itegeko ryemerera gukuramo inda riramutse ritowe nabyo bishobora kugira ingaruka ku bashobora kuyikuramo nabi bitewe no kutabikorana umutimanama; yongeyeho ko byanatera ikibazo kuko hari benshi babigira akamenyero bakajya bakuramo inda kenshi, Dr Ntizimira yagize ati: “Uko umugore agenda akuramo inda inshuro nyinshi nabyo bigira ingaruka ku buzima bwe, njye mbona umuti wa byose ari uko umugore yajya yigira inama ibi byamufasha kuba atahubuka ngo akuremo inda”.

Mu minsi ishize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yemeje ko icyaha cyo gukuramo inda cyagabanyirijwe ibihano mu Rwanda, aho cyakuwe ku gihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 kigashyirwa ku gihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu nk’uko byagaragaye mu itegeko rishya ryemeza igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO) yerekana ko muri Afurika umugore umwe mu 150 akuramo inda ku bushake ni ku ijanisha rya 13 ku bagore bose baba babyaye.
Igihugu cya Cuba n’u Burusiya birimo umubare munini w’abagore bakuramo inda; mu bihugu byatoye itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku mugabane w’Afurika harimo Afurika y’Epfo na Tunisia.

MIGISHA Magnifique

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuza kubamenya no kumenya aho mukorera.

Mfite ibitekerezo byinshi nifuza kubagezaho.

Murakoze.

ALEXIS KADELI B.M
P.O.BOX 1024 KIGALI
MOB:0788300683

KADELI ALEXIS yanditse ku itariki ya: 30-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka