Umunyeshuri wimenyereza umwuga yateye umwana urushinge ahita arapfa
Umunyeshuri wimenyereza umwuga wo kuvura mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke witwa Ntahondereye Jean Baptiste yateye umwana urushinge mu masaha ya saa sita z’amanywa kuwa gatatu tariki tariki 23/05/2012 ahita apfa.
Nishimwe Odereille , uwo mwana watewe urushinge yari afite imyaka ine. Yatewe uru rushinge ku kaboko k’ibumoso maze ahita yitaba Imana nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Gatanazi Emmanuel, abitangaza.
Odereille ni mwene Musabende Emmanuel na Nyirakubwimana Madeleine.
Gatanazi avuga ko Ntahondereye yahise atoroka ubu akaba agishakishwa mu gihe umurambo wa Nishimwe ukiri mu bitaro bya bushenge mu gihe hagishakishwa impamvu y’urwo rupfu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshimiye by’umwihariko abanyamakuru ba K2D kuko bameze nk’ababera hose icyarimwe. Ni ukuri iyi nkuru narinzi ko nta bandi bantu bayizi ariko ntunguwe no kuyisanga kuri uru rubuga.
Mugire amahoro y’Imana
none se ko mutatubwira niba harimo kubiganbira ngo umwana yitabe imana nangwa se niba ari accident? uretse ko uko gutoroka kwatuma ukeka ibindi ariko jye mbona bishoboka umwana yaba yari afite ikindi kibazo nangwa se ari accident comme tant d’autres. imana yakire ako kaziranenge.