Umunyeshuri wimenyereza umwuga wateye umwana urushinge agapfa yatawe muri yombi

Ntahondereye Jean Baptiste, umunyeshuri wimenyereza umwuga wo kuvura mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamamsheke wateye umwana urushinge agapfa, yatawe muri yombi na polisi y’igihugu tariki 24/05/2012.

Ntahondereye akurikiranyweho icyaha cyo kwica atabigambiriye umwana w’imyaka ine witwa Nishimwe Odereille amuteye urushinge rwa kinini mu masaha ya saa sita z’amanywa kuwa gatatu tariki 23/05/2012 agahita apfa.

Nyuma yo kumutera urushinge agahita apfa, Ntahondereye yahise ahunga ariko nyuma baza kumwumvisha ko akwiye gusubira ku kazi, hanyuma kuwa kane mu gitondo agarutse ahita atabwa muri yomb;i nk’uko ukuriye polisi mu karere ka Nyamasheke Supt. Alfred abitangaza.

Kugeza ubu ntibiremezwa ko Nishimwe yishwe n’urushinge gusa ngo hashyizweho umuganga waturutse mu bitaro bya polisi byo ku Kacyiru ukora isuzuma ngo arebe icyamwishe nk’uko polisi ibitangaza.

Ishimwe Odereille yatewe uru rushinge ku kaboko k’ibumoso maze ahita yitaba Imana nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Gatanazi Emmanuel, abitangaza.

Ntahondereye aramutse ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri nk’uko biteganywa n’ingingo ya 343 n’iya 344 z’amategeko ahana.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege arasaba abakora umurimo wo kuvura gukoresha ubumenyi bwabo mu rwego rwo kwirinda guhitana ubuzima bw’abantu cyangwa izindi ngaruka izo arizo zose zaturuka ku makosa y’abavuzi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

uyu mutipe yize secretariat A2 akomereza sciences infirmieres muri congo RDC abona A1. yamuteye quinine inject IV direct ibaze nawe ntaziko bana diluant

yanditse ku itariki ya: 9-06-2012  →  Musubize

murebe ko uwo mwana atarozwe kuko uburozi ntabwo bukorana nishyinge

kitoko frankie yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

oya mwica imanza kuko bishoboka ko baba bamuroze kandi uburozi ntibukorana n’imiti

didi yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

ubundi se uwo muti yateye uwo mwana ni uwuhe?Nyamara ni ngombwa gukora attention mu mivuririre kuko hariho imiti itera allergie.Donc ni biba ngombwa ahanwe kuko kuvura ni ugushishoza firstly.

mkecuru yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

Reka ntabwo ari umunyeshuri wo muri khi

eugenie yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

Ariko kuki bakinira ku kiremwa muntu cyane!nonese bimenyereza gute badafi umuntu ubizi ubisobanukiwe ngo abamenyereze?ntago binejeje nagato kumva ngo umwana w’umuntu yishwe n’uwimenyereza!

Munyengabe yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

Rekashwi ntamunyeshuli wo muri khi ukorera stage i nyamasheke dukorera mum ma opitales gusa kandi tuba dufite attention muri byose aho uzabasanga uzasanga batandukanye n’abandi bastageri kandi hari andi ma school of nursing menshi ntago ari khi gusa.

HABINEZA Eric yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

ubwo se si muri khi hari ahandi biga ubuvuzi biragaragara ko yize nabi!bahindure imyigishirize n’ubumenyi ngiro!

rubyogo yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

ubu se kandi iki nacyo ni icyaha cyo gutuma umuntu akatirwa koko kandi namwe mwivugira ko atari yabigambiriye? ese kuki mutatubwiye aho yigaga?

akazi yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka