Ubunini bukabije ku bagabo ushobora gutera ubugumba na diyabeti

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bo muri Australie bwagaragaje ko ibiro byinshi cyangwa ubunini bukabije ku bagabo bwaba butera kutabyara, ndetse n’indwara ya diyabeti.

Hakurikijwe ibizamini byakozwe ku mbeba, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Melbourne bagaragaje ko intanga z’umugabo ufite ubumuga bwo kuba munini zishobora kuba zatinza kubaho kw’igi ndetse zikagabanya amahirwe yo kuba ryabaho.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri Australie aho abaturage baho benshi bafite ikibazo cyo kutabyara giterwa no kuba 75% by’abaturage b’iki gihugu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ku isi hose 48% by’abaturage batuye isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

David Gardner, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, avuga ko kugira ngo abagabo babyare, intanga ngabo zigomba kuba zifite ingufu nyinsi kugira ngo zireme umuntu; nk’uko tubikesha Yahoo News.

Usibye no kuba umubyibuho ukabije watera ubugumba ku bagabo ngo ku bagore ho utuma umwana uri mu nda adakura neza kubera ko bituma inda ibyara idakweduka kandi ngo bikaba byanatera n’indwara ya diyabeti ku mpande zombi.

Kugira ngo ubu bushakashati bugerweho, hakoreshejwe imbeba bazihaye ibiryo byinshi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, ibyavuyemo bikaba bizagaragazwa mu ihuriro ngarukamwaka rya Andocrine Society of Australia muri icyi cyumweru.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese umuntu apfana iki n’imbeba ? Ndumva mwari kuvugako imbeba zibyibushye cyane zishobora kutabyara kandi zikaba zarwara diyabete kuko arizo zabakoreyeho ubushakashatsi.

werwrw yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka