Santere ya Kidaho imaze imyaka itatu nta bwiherero rusange igira
Santere ya Kidaho, iri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, imaze imyaka igera kuri itatu nta bwiherero rusange igira kuburyo byateje umwanda muri iyo santere kuko abahacururiza ndetse n’abaza kuhahira bihagarika aho babonye.
Santere ya Kidaho iherereye hafi y’umupaka wa Cyanika, ku muhanda wa kaburimumbo Musanze-Cyanika. Ihurirwamo n’umurenge wa Cyanika ndetse n’umurenge wa Kagogo. Ku ruhande rw’umurenge wa Kagogo niho hari ikibazo cy’ubwiherero.
Muri iyo Santere hasanzwe hari ubwiherero rusange bwa ECOSAN (Ecological Sanitation). Kuri ubu ariko ntibugikoreshwa kuko bwafunzwe mu mwaka wa 2010 kubera ko butagirirwaga isuku uko bikwiye.
Kuva ubwo bwiherero bwafungwa nta bundi bwigize buhubakwa. Ibyo byatumye umwanda wiyongera kuko abashatse kujya mu bwiherero bajya mu bisambu cyangwa bagasiga umwanda iruhande rw’ubwo bwiherero bwafunzwe.
Santere ya Kidaho icururizwamo n’abacuruzi bagera kuri 80. Muri bo harimo abacuruza ibintu bitandukanye mu maduka, abafite utubari tw’ibigage n’ibindi binyobwa, abafite amaresitora n’ibindi.
Abo bacuruzi ndetse n’abakiriya babo iyo bashatse kujya mu bwiherero barabubura bigatuma bihagarika aho babonye iruhande rw’ubwo bwiherero bwafunzwe cyangwa inyuma y’amazu.
Bihirumuhatsi Bernard, umucuruzi uhagarariye abandi muri santere ya Kidaho, avuga ko abacuruzi ahagarariye bari batanze umusanzu w’amafaranga 5000 kugira ngo bongere kubaka ubwiherero rusange.
Bakusanyije amafaranga agera mu bihumbi 329, batangira imirimo yo kubaka ubwiherero ariko mu kwezi kwa Werurwe 2013 imirimo yo kubaka ubwo bwiherero yarahagaze ngo kuko ayo mafaranga yabaye make; nk’uko Bihirumuhatsi abisobanura.
Ubufasha bw’ubuyobozi
Bihirumuhatsi akomeza avuga ko mbere yo gutangira kubaka ubwo bwiherero ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo bwari bwabemereye kubaha ubufasha bw’amatiyo manini atatu ya metero eshashatu yo gukura imyanda mu bwiherero iyijyana muri “fosse septique”.
Abacuruzi bo mu muri Santere ya Kidaho bakomeza basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo kubafasha kugira ngo ubwo bwiherero buzuzure vuba ngo kuko hari n’abacuruzi bamwe batari baratanze umusanzu.
Twiringiyimana Théogène, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kagogo, avuga ko bazafasha abo bacuruzi kubaka ubwo bwiherero ngo kuko nta santere y’ubucuruzi ibaho itagira ubwiherero rusange.
Akomeza avuga ko bagiye gukora urutonde rwose rw’abacururiza muri santere ya Kagogo mu rwego rwo kubamenya ndetse no kubashishikariza gutanga umusanzu wo kubaka ubwo bwiherero rusange.
Bihirumuhatsi avuga ko icyatumye ubwiherero bwa ECOSAN bari bafite mbere babufunga ari uko bwatezaga umwanda kubera kubukoresha nabi. Ngo bwaje kuzura babura ahandi bacukura icyobo cyo gushyiramo imyanda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|