Rusizi: Tumwe mu tubari na resitora byarafunzwe kubera umwanda

Nyuma y’ubugenzuzi bw’isuku bwakozwe na komisiyo ibishinzwe mu karere ka Rusizi, amaresitora n’utubari icyenda byo mu mujyi wa Rusizi bitujuje ibisabwa byahagaritswe gukora by’agateganyo.

Abafungiwe ngo gahunda nk’iyi yo kubahwitura barayishyigikiye gusa ngo babangamiwe no kuba baratungujwe amabaruwa abafungisha ako kanya kandi bari bamaze kurangura stock z’ibyo kugabura bikabapfiraho.

Bimwe mu byagenzurwaga kugira ngo hoteri cyangwa resitora ibashe kuba yakwakira abantu harimo isuku mu bikoni no mu byumba, ibikoresho bijyanye n’igihe, inyubako zijyanye n’umujyi ndetse n’imitangire ya service ku babagana.

Ba nyiri utubari n’amaresitora byafunzwe bari kurwana no kurangiza ibyo basabwe gukosora ku buryo bwihuse kugirango bongere bahabwe uburenganzira bwo kongera gukora.

Kamwe mu tubari twafunzwe.
Kamwe mu tubari twafunzwe.

Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Rusizi, Ndamuzeye Emmanuel, ari nawe uyoboye itsinda rishinzwe iby’isuku mu karere aragira inama aba bafungiwe by’agateganyo kwihutira gukosora ibyo basabwe bakabigaragaza bigasuzumwa bagakomeza akazi kuko gutinda kwikosora kwabo ariko gutinza imirimo yabo.

Iri genzura ribaye ku nshuro ya gatatu, nyamara hari amahoteri ndetse binagaragara ko akomeye yagiye asurwa kuri izi nshuro zose, ariko beneyo bagakomeza kugaragaza ubushake buke bwo gukosora ibyo basabwe.

Abo bahawe amabaruwa abihanangiriza bwa nyuma , aho basabwe kuba mu byumweru bibiri barangije gukosora ibyo basabwe cyangwa hoteri zabo zigafungwa.

Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Rusizi ngo uku gufunga amaresitora n’amahoteri ntawe uba uyobewe ko bifitiye bene byo akamaro ariko ikiba cyihutirwa ari ukurengera ubuzima bw’abaturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka