Rubavu: Umukobwa w’imyaka 23 yabyaye abana batatu abura ubushobozi bwo kubarera

Niragire Angelique w’imyaka 23 wo mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu wabyaye abana batatu taliki 23/03/2013 yavuye mu bitaro afite impungenge zo gushobora kurera abana yibarutse kuko nta bushobozi.

Niragire wari urwariye mu bitaro bya Gisenyi n’abana be yasezerewe n’ibitaro taliki 19/04/2013 ariko ntiyashobora gutaha kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yagombaga gutanga nyuma y’uko mutuel ikora akazi kayo.

Kuba we n’umuryango avukamo barabuze ayo kwishyura ibitaro ngo bigaragza ko nta bushobozi afite bwo kurera abana yabyaye bafite ikibazo cy’ibiro bituzuye.

Niragire yatewe inda n’umunyeshuli wiga mu mwaka wa gatandatu mu gihe we yigaga mu mwaka wa gatanu, gucikiriza amashuri akabyara bikaba bizatuma adashobora gusubira ku ishuri kuko ntawe yasigira abana uretse nyina nawe utishoboye ugomba gushaka ibitunga abandi bana barindwi.

Impanga zabyawe na Niragire Angelique.
Impanga zabyawe na Niragire Angelique.

Mu gihe cy’ukwezi Niragire Angelique yatunzwe n’ibitaro n’abagiraneza bamufashaga kubona amafunguro n’ibitunga abana be. Ubwo yarimo yitegura gusezererwa, yabwiye abanyamakuru ko yicuza icyatumye akora imibonano idakingiye, ibi bikaba bigaragarira uburyo akimara kumenya ko abyaye abakobwa 2 n’umuhungu 1yahise agwa muri koma.

Dr Ayingeneye Violette, umuganga ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana mu bitaro bya Gisenyi, avuga ko abana ba Niragire barimo kugenda bagira ubuzima bwiza ugereranyije n’uko bavutse bameze, cyakora agaragaza ko ubuzima bw’aba bana bushobora guhungabana batabonye ubufasha cyane ko nyina ubabyara atishoboye.

Umurenge wa Gisenyi Niragire avukamo washoboye gukusanya amafaranga agera ku bihumbi 100 kugira ngo ashobore kwishyura ibitaro atahe, ariko azasaguka azashobora no kumufasha mu bindi mu gihe n’abandi bagiraneza bazagira icyo batanga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndatabariza aba bana na Mama wabo Niragire akwiye ubufasha yewe ikinyamakuru bafungure konti tubaremere bitabweho akarere ubudehe bamufashe byambaza hari umwana uhasize ubuzima tubyina iterambere. Nshimiye uwahuza abantu bafasha umwana wabyaye abandi3 ni abana 4 kuko bose bakeneye kurerwa

dumbuli yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Numero yumubyeyi we ni 0786055089

yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Muraho hari umuntu waba uzi numero ya telephone twabonaho uwo muntu? Nina ahari ayiduhe. Thanks.

Justin yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka