Nyamasheke: Amashuri mbonezamirire arafasha abana kugira ubuzima bwiza

Amashuri yigisha ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi arimo gutanga umusaruro kuko abana bari bafite icyo kibazo bari kugenda bamera neza.

Ababyeyi bakurikirana amasomo yo kwita ku mirire n’imikurire myiza by’abana mu murenge wa Bushekeri bavuga ko ubumenyi bakuyemo buzabafasha mu kurwanya imirire mibi’ nk’uko Nyiraneza Jacqueline abyemeza.

Mu minsi 12 gusa ababyeyi bamaze bigishwa kwita ku bana, mu bana 12 abagera ku icumi byagaragaye ko biyongereyeho ibiro ku byo bari basanganywe.

Umwe gusa niwe wari urwaye bikabije bituma bamushyikiriza ikigo nderabuzima ngo kimukurikirane by’umwihariko nk’uko Ntamuhanga Fabien, umujyanama w’ubuzima ari nawe wari ufite iri shuri mu rugo iwe yabitangaje.

Umujyanama w’ubuzima unigisha aba babyeyi, Nyirambonigaba Daphrose, avuga ko ahanini imirire mibi igaragara mu gace kabo idaterwa n’ubukene ahubwo iterwa n’ubujiji ndetse no kudafata igihe gihagije cyo kwita ku bana.

Nyirambonigaba avuga ko yabahaye ubumenyi ku bijyanye no gutegura amafunguro yuzuye, uko bonsa ndetse n’uko bagaburira abana ndetse no kugirira isuku amafunguro.

Amasomo yo kwita ku mirire y’abana atangwa ku buntu mu minsi 12 nyuma yaho abajyanama bagakurikiranira mu ngo uko ababyeyi bashyira mu bikorwa ibyo bize ndetse n’uko ubuzima bw’abo bana bumeze.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka