Nyabihu: Abafite ubumuga biyemeje gukoresha neza inkunga ya miliyoni 36 bahawe

Mu rwego rwo kwita ku bafite ubumuga, abo mu karere ka Nyabihu bahawe inkunga zitandukanye zirimo amafaranga azabafasha kwiteza imbere ndetse n’amagare azafasha bamwe muri bo bafite ubumuga bw’ingingo.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe mu karere ka Nyabihu tariki 11/12/2012 hatanzwe inkunga y’amafaranga miliyoni 36 n’amagare atanu; nk’uko umuhuzabikorwa w’ abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu Ndagijimana Vincent yabidutangarije.

Abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu bishimiye inkunga y'amafaranga azabafasha mu kwihangira imirimo ndetse n'amagare azaborohereza mu kugenda.
Abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu bishimiye inkunga y’amafaranga azabafasha mu kwihangira imirimo ndetse n’amagare azaborohereza mu kugenda.

Kuba abamugaye barahawe izo nkunga zitandukanye ngo byarabashimishije cyane, kandi bibagaragariza ko Leta ibitaho. Bavuze ko inkunga bahawe, nyuma yo guhabwa amahugurwa bazakora uko bashoboye igacungwa neza nk’indi mitungo yose ya Leta.

Ibyo bizanyura mu makoperative y’abafite ubumuga agera kuri 12 ari mu karere ka Nyabihu bakihangira imishinga ibyara inyungu; nk’uko umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Intumbero yabo nuko umwaka utaha uzashyira bageze ku rwego rwiza rw’iterambere ku buryo ababahaye inkunga bazabyishimira.

Abafite ubumuga basabwe kurushaho gukorera mu makoperative no kwihangira imishinga izabafasha mu kwizamura no kugera ku iterambere rirambye.
Abafite ubumuga basabwe kurushaho gukorera mu makoperative no kwihangira imishinga izabafasha mu kwizamura no kugera ku iterambere rirambye.

Abafite ubumuga basabwe kurushaho gukorera mu makoperative kugira ngo iyo nkunga izabateze imbere igire aho ibavana n’aho ibageza mu iterambere; nk’uko Rwamucyo François ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu yabigarutseho muri uwo muhango.

Mu karere ka Nyabihu habarirwa abafite ubumuga butandukanye basaga ibihumbi 11; nk’uko Rwamucyo yabidutangarije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka