NUR: Ibiciro by’umusanzu mu bwisungane bwo kwivuza ntibyahindutse

Nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) nayo ntiyasigaye inyuma kuko ifite ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuli n’abakozi bayo. Ubuyobozi bw’uru rwego ariko buvuga ko igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza kitahindutse.

Vincent Muzungu, umuyobozi w’ungirije w’ubwisungane mu kwivuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yavuze ko abanyeshuri barimo gutanga umusanzu usanzwe w’amafaranga ibihumbi bitandatu na magana atanu y’amanyarwanda. Muzungu avuga ko nubwo bigaragara ko umusanzu w’abanyeshuri utangana na serivisi bahabwa ntabwo umusanzu basabwa wiyongereye. Yagize ati : « Turacyari kwiga niba kaminuza itajya igira icyo yongera ku musanzu w’abanyeshuli nk’uko ibikorera abakozi. Ibi kaminuza ibikoze byagabanya igihombo cyijya giterwa n’ubuke bw’amafaranga atangwa n’abanyeshuri ukurikije amafaranga abagendaho mu kwivuza.»

Muzungu Vincent avuga ko ubwisungane bwa kaminuza nkuru y’u Rwanda butandukanye n’ubwisungane busanzwe kuko ubwa Kaminuza bwemerera abanyamuryango kwivuriza mu bitaro byinshi by’u Rwanda. Muzungu agira ati : « Ubwisungane bwacu bukora mu bitaro byinshi muri iki gihugu. Kera intara zikiri 12 buri ntara yabagamo ibitaro bikorana n’ubwisungane mu kwivuza. Ubu uturere tudafitemo ibitaro dukorana ni duke. Ibi bituma umunyeshuri cyangwa umukozi wa kaminuza yacu abasha kwivuriza hafi y’aho agiriye ikibazo cy’uburwayi.»

Ubwisungane mu kwivuza bwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda bwabanjirije ubundi bwose mu Rwanda nkuko ubuyobozi bw’ubu bwisungane bubivuga. Ubu bwisungane bugizwe n’abanyamuryango bo mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kigizwe n’abakozi barimo abarimu n’abakozi bo mu biro mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri. Umusanzu w’abanyeshuri ni amafaranga 6500 ku mwaka mu gihe umukozi we mu kwivuza yishyura 15% by’umushahara we w’ukwezi ariko kamunza ikamurihira kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga.

Ubu bwisungane bwifashishwa mu Rwanda ariko bushobora gufasha n’umuntu mu kwivuza mu mahanga igihe inteko y’umuryango w’ubu bwisungane ibyemeje. Iyo bibaye umurwayi atanga ½ cy’amafaranga yose yo kwivuza n’ubwisungane bwa kaminuza bukamurihira andi mafaranga aba asigaye.

Kuva muri nyakanga 2011 igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) ku baturage basanzwe cyarahindutse. Ibiciro bishya bigendera ku by’iciro by’ubukungu umunyamuryango abarizwamo.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka