Ngoma: Barifuza gutanga ubuhamya bufasha ababana n’agakoko ka SIDA kwiteza imbere

Abanyamuryango ba koperative “Dukore” y’ababana na Vurusi itera SIDA mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bavuga ko bashaka kuzenguruka hirya no hino batanga ubutumwa buhumuriza abagize ibyago byo kwandura SIDA ,ngo biteze imbere.

Iri shyirahamwe rihinga inanasi kuri hegitari zigera ku munani. Ubwo iri shyirahamwe ryari ryitabiriye imurikagurisha ry’akarere ka Ngoma, basabye ko bafashwa kugirango ubutumwa bwabo bugere kure.

Nyirimigabo uhagarariye iyi koperative yavuze ko hirya no hino hakiri abafite virus itera SIDA bihebye maze bakumva ko batakora imirimo yabateza imbere kuko baba bumva ko ibyabo byarangiye.

Kuba aba bantu bahari ngo abishingira ko nabo ariko bari bameze mu myaka ibiri ishize batafata icyemezo cyo gukora none ngo ubu bamaze kwiteza imbere kandi bifitemo icyizere.

Uyu mugore yagize ati “Twebwe twumva dushaka gutanga ubuhamya hirya no hino kugira ngo bariya bihebye bakanguke bakore biteze imbere. Nibumva ko njye ubabwira nanjye nanduye kandi bakumva ibyo nkora bazahinduka nabo bakore.”

Nyirimigabo asobanura ibya koperative Dukore nibyo imaze kugeraho.
Nyirimigabo asobanura ibya koperative Dukore nibyo imaze kugeraho.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango bashimye igitekerezo iri shyirahamwe rihinga inanasi kuri hegitari umunani rifite. Uretse kuba bahinga inanasi ngo guhurira ku murimo bituma bungurana inama bagahumurizanya bigatuma biteza imbere.

Nyirimigabo akomeza avuga ko babona ishyirahamwe bibumbiyemo nko mu myaka ibiri iri imbere buri munyamuryango azaba amaze kugera ku nzozi ze zo kwiteza imbere.

Gusa aba banyamuryango ba koperative “Dukore” basaba ko bakoroherezwa mu kubona imashini yabafasha gutunganya umusaruro wabo kugirango bakoremo imitobe n’ibindi.

Ubuyobozi bwashimye imikorere yiyi koperative maze buyizeza ubufahsa igihe cyose bishoboka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka