Kirehe: Partners’in Health yatanze miliyoni 30 mu magare n’ibikoresho ku bafite ubumuga

Umuryango Partners In Health, Inshuti Mu Buzima wageneye amagare abana 53 bafite ubumuga bwo kutabasha kugenda neza bagatanga n’ibikoresho ku bigo nderabuzima bikorera mu karere ka Kirehe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 30 mu mihango yabaye kuwa 11/12/2013 mu karere ka Kirehe.

Amagare yatanzwe ni 53, akaba ngo azafasha abana babana n’ubumuga bo mu karere ka Kirehe kubasha kugera aho bashaka dore ko ngo batajyaga babasha kuegra aho bashaka bitewe n’ubumuga basanganywe.

Abana benshi nk'uyu ngo bari barananiwe kugira aho bijyana kuko batabashaga kugenda.
Abana benshi nk’uyu ngo bari barananiwe kugira aho bijyana kuko batabashaga kugenda.

Aba bana 53 bo mu karere ka kirehe bari bafite ibibazo by’ubumuga bwatumaga batikura hasi, ubu ngo bamaze kubona amagare azajya abafasha mu ngendo, bikaba bizatuma bashobora no kujya kwiga kuko byabagoraga kugenda.

Guha amagare ababana n’ubumuga byajyanye no guha abayobozi b’ibigo nderabuzima 15 bikorera mu karere ka Kirehe ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 30. Ibi bikoresho birimo amashini ashyushya abana igihe bavutse bafite ibibazo bituma uwo mwana atabasha kwibeshyaho ubwe wenyine. Izi mashini ngo zizakumira impfu z’abana b’impinja.

Umuyobozi w’Umuryango Partners In Health, Inshuti Mu Buzima mu karere ka Kirehe Uwingabiye Alice yavuze ko batekereje gufasha abo bana barebye ku byababangamiraga kurusha ibindi, ndeste ngo n’izo mashini zikazafasha mu gukumira imfu z’abana za hato na hato.

Abana bahawe aya magare ngo azabafasha kubasha kwiga no gukora indi mirimo kuko bazaba babasha kugera ho bashaka.
Abana bahawe aya magare ngo azabafasha kubasha kwiga no gukora indi mirimo kuko bazaba babasha kugera ho bashaka.

Ababyeyi b’abo bana nabo bavuga ko kubona iri gare bigiye kubafasha muri byinshi birimo no gukora imirimo yose batekanye umwana abegereye nk’uko Bireke Nikodemu ufite umwana wahawe igare yabitangaje.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko inkunga batewe ari ingirakamaro cyane kuko ije ari igisubizo ku bibazo byari mu bigo nderabuzima,no ku bana bafite ubumuga.

Uyu muryango wanatanze n’ibikoresho bitandukanye mu bigo nderabuzima bizajya bifasha mu gukumira impfu z’abana b’impinja n’abagiraga ibindi bibazo bavuka byatumaga bagira ubumuga.

Ibi ni ibindi bikoresho Partners In Health yatanze muri Kirehe
Ibi ni ibindi bikoresho Partners In Health yatanze muri Kirehe

Muri ibyo bikoresho harimo n’icyuma gifasha abana bavutse batagejeje igihe kugira ngo bashobore gukomeza kubaho. Ibyo byuma ngo nta handi biba mu bigo nderabuzima byo mu Rwanda mu gihe muri buri kigo nderabuzima cy’Akarere ka Kirehe ubu ngo byamaze kuhasakazwa.

Ibikoresho byatanzwe mu bigo nderabuzima bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 30, naho amagare yonyine akaba ari miliyoni 10.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubu se ko nkeneye akagare mwakorey Imana mukakampa NUBWO NTARUWA KIREHE

fifi yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Turashima PIH in Health igikorwa cy’urukundo ikomeje kugaragariza abanyarwanda n’abandi bantu batandukanye bo ku isi.

pascal yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka