Kamonyi: Yirukanywe mu mudugudu azira kutita ku bana be

Hashize ibyumweru bibiri uwitwa Nyiraneza Chantal yirukanywe mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Gihinga , mu murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi, akavuga ko yazize ko abana be barwaye bwaki ariko ubuyobozi bukemeza ko atabitagaho.

Nyiraneza yaje gupagasa mu murenge wa Gacurabwenge aturutse i Cyangugu, afite umwana umwe. Yabanje gucumbika mu mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkingo, ahabyarira abandi bana babiri b’impanga ari na bo baje kugira ikibazo cy’imirire mibi.

Abari bamucumbikiye aho mu mudugudu wa Mataba bamusenyeyeho inzu, biba ngombwa ko ajya gucumbika mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, aho yari aturanye n’umugabo babyaranye abo bana akajya amufasha.

Nyiraneza wirukanywe mu mudugudu kubera uburyo atitaga ku bana yabyaye.
Nyiraneza wirukanywe mu mudugudu kubera uburyo atitaga ku bana yabyaye.

Uyu mubyeyi avuga ko yaje kwirukanwa muri uwo mudugudu n’umukuru, wabujije abaturage kumucumbikira. Mbere y’Ubunani niho umukuru w’umudugudu yacunze yagiye kuzana amata y’abana ubuyobozi bwari bwaramwemereye, agarutse asanga ibintu bye byose yabitaye hanze.

Aragira ati: “Nabaye nkigera hafi y’aho nari ncumbitse, abaturage barakomera ngo ntazabateza ikibazo kuko abana banjye barwaye bwaki”.

Avuga ko yamaze iminsi ibiri mu gihuru, nyuma aza kubona umugiraneza umucumbikira mu wundi mudugudu wa Ryabitana, ariko ahangayikishijwe n’uko uwo babyaranye abo bana atamugeraho ngo amufashe.

Aha Nyiraneza yari yazanye abana be mu gikoni cy'umudugudu wa nyagasozi.
Aha Nyiraneza yari yazanye abana be mu gikoni cy’umudugudu wa nyagasozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, Marthe Umugiraneza, avuga ko ikibazo cya Nyiraneza akizi. Avuga ko atahamya umukuru w’umudugudu wamwirukanye, ahubwo ko yaba yarazize kugora abajyanama b’ubuzima n’abashinzwe imboneza mirire ku kwita ku bana.

Muri Raporo ubuyobozi bw’akagari bwamwoherereje, bwamutangarije ko uwo mugore yanze kujya gukingiza abana be no kuringaniza urubyaro. Abana be bakomeza kugaragaraho ikibazo cy’imirire mibi kubera, nyina atubahiriza gahunda y’igikoni cy’umudugudu.

Umugiraneza avuga ko akeka ko abamucumbikiraga babonaga ntacyo abamariye, bagahitamo kumusezerera, kuko babonaga yabateza ibibazo. Akemeza ko ahenshi usanga abapagasi bishyura amafaranga cyangwa bagatanga imibyizi, we ntabyo yakoraga kubera abana b’impanga.

Ubuyobozi busanga ikibazo cyihutirwa cy’uyu mugore ari ukumufasha kwita kuri abo bana bakava mu mirire mibi babakamishiriza amata, ubundi bakamufasha gushaka uburenganzira bw’abana kuri se ngo amufashe kubarera.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko mureke twumvikane iyo umuyobozi asobanuye uko ikibazo cyagenze warangiza ukavuga utitaye kubyavuzwe nubuyobozi washingiye kuki ubuse urusha impuhwe bariya bayobozi bamufashije uko abona amata ndetse njgikonicyumudugudu so mujye mubanza musesengure tutazaheranwa namaranga mutima..thx Dukorane Umurava DUtere Imbere

muvunyi yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ariko mbega aho tugeze Mana we umuntu arwaza abana bwaki aho abaturage bahagurutse bakamufasha ubuyobozi bukamuba hafi bakamwirukana koko? ese murumva tugana he ubwo se uwo muyobozi w’umudugudu aziko ejo abe bazaba bameze bate ko gahunda ari iriy’uwiteka mbe mwakwicishije bugufi ko isi igoye koko mufate umuntu ukennye gutyo ntafunguro aha abana ntaki mumwirukane naho yarambikaga umusaya Imana ibababarire

olive yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

nyamara uyu mubyeyi ndabona ntakibi kindi cyatuma acirwaho iteka,Kuko icyo abantu batajya bibazaho n’uko iyo inzara n’ubukene bwakabije,n’ubwenge budakora neza,
ukaba wagirango uwo mukene n’umurwayi wo mu mutwe,kandi unamurenganya.Nyamara buriya abonye inkunga gato,watangazwa n’ubwenge afite n’umurava,kuko yaba azi aho yavuye.Uwiteka agumye kumugirira neza,jye ndamwumva neza cyane iyaba nashoboraga kumwibonera namufasha

yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka