IRST yasohoye igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byakwifashishwa nk’ibiryo

Igitabo gikubiyemo ibimera gakondo byagirira akamaro ababyifashisha nk’ibiryo, Nutritional Potentials of Wild Edible Plants of Rwanda, cyashyizwe ahagaragara n’ikigo IRST kuri uyu wa 04/02/2012.

Iki gitabo gikubiyemo ibimera 160, biri mu miryango 58 y’ibimera biboneka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika. N’ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’icyongereza, amazina y’ibi bimera yanditswe mu ndimi zitandukanye ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili, Ikinyankore n’Ikigande.

Munyaneza Emmanuel ukuriye ishami ry’ubushakashatsi rya IRST rikorera mu mujyi wa Butare, akaba n’umwe mu banditse iki gitabo, avuga ko bimwe mu bimera iki gitabo kigaragaza ko byaribwa bikaba binifitemo intungamubiri nyinshi ari ibyo dusanzwe tubona mu mirima, tukabifata nk’ibyatsi bitagize icyo bimaze. Ibyo ni nka kimari, inyabarasanya, uruteja n’ibindi.

Ngo hari n’ibiboneka mu mashyamba cyangwa mu bihuru bishobora kuba byaterwa kandi bigatanga imboga cyangwa imbuto zifitiye umubiri akamaro.

Ibyo ni nk’imboga ziva ku umwishywa ndetse no ku gisura, imbuto z’umuhonnyo, iz’umunyonza abandi bita umunyamabere, iz’umwufe, n’ibindi.

Iki gitabo gikubiyemo ibimera 160, biri mu miryango 58 y'ibimera biboneka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika.
Iki gitabo gikubiyemo ibimera 160, biri mu miryango 58 y’ibimera biboneka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Imvano yo gutekereza gukora ubu bushakashatsi ngo nuko IRST yasanze ibimera gakondo biribwa bifite intungamubiri nyinshi kurusha ibituruka mu mahanga; nk’uko byasobanuwe na Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, umuyobozi mukuru w’iki kigo IRST.

Ati “Twifuje rero gutanga umusanzu wo kumenyesha Abanyarwanda ibimera bashobora kurya, bifite intungamubiri nyinshi kandi biboneka iwacu mu buryo butagoranye.”

Na none kandi, ngo bahereye ku buryo mu Rwanda ndetse no muri Afurika haboneka abantu batari bakeya cyane barangwa n’imirire mibi, mu gihe bafite hafi yabo ibimera bakwifashisha mu gukemura iki kibazo.

Abari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo ku bimera gakondo byakwifashishwa nk'ibiryo bifite intungamubiri nyinshi barumva ibyavuye mu bushakashatsi.
Abari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo ku bimera gakondo byakwifashishwa nk’ibiryo bifite intungamubiri nyinshi barumva ibyavuye mu bushakashatsi.

Iki gitabo kinagaragaza ku buryo bufatika uburyo akenshi Abanyarwanda bitabira kurya imboga n’imbuto zaturutse mu mahanga, nyamara ibisanzwe iwacu binafite intungamubiri nyinshi kurusha. Urugero ku mboga, nk’ibyubaka umubiri (protéines) dusanga mu mashu biri ku rugero rwa 1.7 mu gihe mu isogi habamo ibyo ku rugero rwa 4.2.

Ku bijyanye n’imbuto, ipapayi yigiramo ibyubaka umubiri ku rugero rwa 0.4, mu gihe umunazi ubigira ku rugero rwa 1.3, amahonnyo ku rugero rwa 2.7, naho imbuto zo ku giti bita umukomagore zo zikigiramo ibyo byubaka umubiri ku rugero rw’10.3.

Ahasigaye ni ah’inzego zishinzwe guteza imbere imirire kugira ngo iki gitabo kigirire akamaro Abanyarwanda bose.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Muraho icyi gitabo nicyiza kuko tugisomye twakivura indwara nyishi ese ko shaka kukigura nakibona gute kigura angahe

Nsengumuremyi theogene yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ese nkatwe dufite urufunzo, tukaba ari twe turufite mu karere gusa, ariko rutabyazwa umusaruro mwadufasha iki mu rwego rwo kurusigasira? Murakoze cyane.

Emmanuel Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Muraho neza batware. Amakuru yanyu?

Emmanuel Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

iki gitabo ni ciza cane ahubwo nyene jucandikq natubwire neza ukuntu twokironka mukinyarwanda kuko naho bamwe batanze ivyiyumviro bivugako tutarashika kurugero rwiza rwo gufungurq neza ico gitabo codufasha gushika kur’urwo rugero kuko burya abenshi twishwe n’ubutamenya dufashe muduhe ico gitabo. arikose: ki bonekah? kigura angah? ikinyarwanda

salomon NDIZEYE yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

DUKENEYE NIMERO ZA TELEFONE ZURIYA MUNTU WAKOZE UBUSHAKASHATSI KURI BIRIYA BYATSI

JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Iki gitabo ni cyiza. Gusa siko abanyarwanda twese cyane abafite ikibazo k’imirire idahwitse twumva icyongereza cyangwa, izo ndimi cyanditsemo. Nizere kandi ko harimo n’uburyo izo mboga n’imbuto zatunganywa, kuko sinzi ko umuntu yapfa guteka umwishywa ngo azabirye for example! Twiheshe agaciro tucyandika no mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda.

GA yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka