Imbuto Foundation yasobanuriye abatuye umurenge wa Kanyinya ibijyanye n’imyororokere
Umuryango Imbuto Foundation wakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye umurenge wa Kanyinya muu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwipimsha ku bushake, kuri uyu wa Gatanu tariki 28/2/2014.
Iki gikorwa cyabereye ku kigo nderabuzima cya Kanyinya, ni kimwe mu bikorwa byinshi uyu muryango umazemo iminsi cyo gukangurira abakuze cyane cyane urubyiruko kwirinda icyorezo cya SIDA n’inda zidateganyijwe.
Mireille Batamuliza, ukuriye ubukangurambaga mu Imbuto Foundation, yatangaje ko bifuza ko abaturage bakoresha serivisi z’ubuzima zabegerejwe ndetse banamenye ibijyanye n’icyorezo cya SIDA, babashe no kwipimisha ku bushake.
Yagize ati "Twizera ko iyo umwana afite amakuru umubyeyi afite amakuru ahagije bimufasha kwirinda, ntago byoroshye hanze aha ngaha bigenda bikomera natwe niyo mpamvu tuba twahagurutse. Ntago twarinda umuntu ariko twizera ko iyo tumuhaye amakuru ayakoresha neza akabasha kwirinda".
Iki gikorwa kitabiriwe neza n’abaturage batuye uyu murenge, aho bahise bakora igikorwa cyo kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA ubundi bari basanzwe batitabira. Imibare y’agateganyo y’abari bamaze kwipimisha nyuma y’amasaha atatu yageraga kuri 87.
Madeleine Mukandayisenga, umugore wubatse wanipimishije ku bushake, yakanguriye bagenzi be kumenya aho bahagaze, kuko bifasha umuntu kumenya uburyo yitwaramo.
Ati "Nababwira ko kwipimisha ari byiza, iyo wipimishije umenya aho ubuzima bwawe bugeze wasanga ufite ikibazo cyo kuba waranduye, ukamenya n’uburyo witwara kandi bakanagufasha mu buzima bwawe."
Hatanzwe ubuhamya bw’umubyeyi ufite umwana watewe inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Ubu uyu mwana uretse kuba yaratakaje ubwana bwe imburagihe kuko yabaye umubyeyi, yanasigaye inyuma mu mashuri.
Uyu mubyeyi yasabye abana n’ababyeyi bari aho kuba maso kuko kuri iki gihe hari ibintu byinshi bishuka urubyiruko bikaba byanarushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.
Uyu mushinga w’ubukangurambaga usanzwe ukorera muri aka karere ka Nyarugenge no mu karere ka Rulindo, aho hagenda hasimburanywa imirenge ikorwamo ubukangurambaga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tugomba gushimira Imbuto foundation kuruhare igira mu kurwanya SIDA mu rubyiruko muri rusange
nibyo koko iyo ababyeyi cg se abantu abkuru btaganirije abana bato ibijyanye n’imyororokere yabo usanga bibagiraho ingaruka, mukomereze aho rero