Ibisigisisi by’imirire mibi bikwiriye kurandukana n’imizi - Dr Mukabaramba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato kandi ko n’ahaba hagisigaye ibisigisigi by’iyi mirire idahwitse bigomba kuranduka burundu.

Ibi Dr Mukabaramba yabitangarije mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuwa Gatanu, tariki 25/10/2013 yatangizaga ku rwego rw’igihugu gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana bato.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba yahaye abana amata.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba yahaye abana amata.

Dr Mukabaramba yagaragaje ko binyuze muri gahunda zitandukanye, Leta yashyizeho uburyo bwo kurwanya imirire mibi mu bana kandi bikaba byaragize impinduka nziza ku buryo budasubirwaho.

Cyakora nubwo iyi ntambwe yatewe, hari abana bakigaragaza ikibazo cy’imirire mibi, by’umwihariko ku ndwara ya Bwaki. Iyi ngo ni yo mpamvu Leta yashyizeho gahunda yo gutanga amata ku bana bato bari munsi y’imyaka 5 mu rwego rwo kurushaho gushaka umuti w’iki kibazo cy’imirire mibi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba n'Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste bagaburira abana indyo yuzuye yateguwe.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste bagaburira abana indyo yuzuye yateguwe.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki kibazo cy’imirire mibi yibasiye abana, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga amata ku bana bagaragaza icyo kibazo.

Iyi gahunda yo gutanga amata ku bana bato yunganira gahunda yari isanzweho yo gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze muri gahunda y’Umurenge w’Icyitegererezo (VUP).

Uretse gahunda yo gutanga amata kandi, ababyeyi bashishikarijwe gutegura indyo yuzuye kugira ngo barinde abana babo ikibazo cy’imirire mibi cyugariza imibereho yabo.

Ababyeyi basobanuriwe uko bategura indyo yuzuye.
Ababyeyi basobanuriwe uko bategura indyo yuzuye.

Dr Mukabaramba yasabye ababyeyi ko barushaho kwihatira gutegura indyo yuzuye kuko ngo ntabwo gutegura indyo yuzuye bisaba ibintu bihenze ahubwo ngo bishobora guterwa n’ubumenyi buke mu kuyitegura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean Baptiste Habyarimana yagaragaje ko gahunda yo gutanga amata ku bana bato yatumye abana benshi bo muri aka karere bava mu ngorane z’imirire mibi ndetse kugeza ubu hakaba hari icyizere ko n’abakigaragaza ibimenyetso bazakira mu minsi ya vuba kuko gahunda yo gutanga aya amata igikomeza.

Habayeho n'igikorwa cyo koroza imiryango itishoboye.
Habayeho n’igikorwa cyo koroza imiryango itishoboye.

Habyarimana yasobanuye ko nyuma y’uko mu kwezi kwa Kamena 2013, mu karere ka Nyamasheke hari habaruwe abana 951 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, ngo kugeza ubu abagera kuri 465 bamaze gukira kandi n’abasigaye ngo barimo gutera intambwe nziza bishingiye ku mata bahawe.

Muri gahunda y’Ikigega gitera inkunga inzego z’ibanze (RLDSF), akarere ka Nyamasheke kamaze kwakira litiro z’amata zisaga ibihumbi 56 zihabwa abana bari munsi y’imyaka 5 bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi.

Gutangiza gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana kandi yajyanye no kwereka abaturage uko bubaka akarima k’igikoni, uko bategura indyo yuzuye ndetse hatangwa inka 13 muri gahunda ya Girinka.

Abaturage bo mu murenge wa Bushenge bishimiye ko ikibazo cy'imirire mibi mu bana kigenda kigabanuka.
Abaturage bo mu murenge wa Bushenge bishimiye ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kigenda kigabanuka.

Nubwo gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana yatangirijwe mu karere ka Nyamasheke ngo ntibivuze ko aka karere ari ko kaza imbere mu kugira umubare munini w’abana bugarijwe n’imirire mibi.

Cyakora muri rusange, Intara y’Iburengerazuba aka karere gaherereyemo ni yo iza ku isonga mu gihugu mu kugira umubare wo hejuru w’abana bugarijwe n’imirire mibi, nk’uko byagaragajwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka