Huye: Ibimina ni imwe mu nzira yo kubona amafaranga ya mituweri

Abaturage bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye bifashisha ibimina bagamije kugera ku mafaranga ya mituweri bageze kure begeranya ay’umwaka utaha uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2012.

Mu murenge wa Kinazi, amafaranga ya mituweri y’umwaka utaha amaze gutangwa anyujijwe mu bimina ni ibihumbi 900 kandi hari n’andi agera ku bihumbi 500 amaze gutangwa n’abaturage bifite batagombera ibimina; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Migabo Vital.

Umukozi ushinzwe mitiweri mu turere twa Huye, Gisagara, Nyanza na Nyaruguru, Karangwa Theogene, avuga ko abagorwa no kubona amafaranga ya mituweri bafatira urugero ku bo mu karere ka Karongi bifashishije ibimina none ubu bakaba bageze ku gipimo cya 30% batanga amafaranga ya mituweri y’umwaka utaha wa 2012-2013.

Yasabye abavuga rikijyana bo mu Karere ka Huye gushishikariza abaturage kwifashisha ibimina kugira ngo na bo babashe kubona amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima.

Mukabugabo Françoise, umukozi w’Akarere ka Huye uyobora ibikorwa bya mituweri, ariko avuga ko ibi bitaragerwaho neza.

Yagize ati: “Ibimina bya mituweri biri mu Murenge wa Kinazi gusa, kuko ari ho honyine byakwijwe mu Tugari twose. Gishamvu, Ruhashya na Huye naho byaratangiye ariko ntibiragerwaho neza. Imirenge isigaye yo urebye baracyatangira”.

Abatuye mu Karere ka Huye cyangwa hafi yaho bazanyarukire mu mudugudu w’Akabuga wo mu Kagari ka Mpare, Umurenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bazahakura isomo ry’akamaro k’ibimina. Mu mwaka ushize, ingo 143 zose zari zihatuye zabashije kujya muri mituweri biturutse ku kimina bakoze ku rwego rw’umudugudu.

Ibimina ni uburyo abantu begeranya amafaranga mu gihe biyemeje (mu gihe cy’icyumweru cyangwa cy’ukwezi) maze buri wese akagira igihe cyo kubona amafaranga yegeranyijwe na bagenzi be.

Abaturage bibumbiye mu bimina basanzwe bagira igihe bahura bagatanga amafaranga, bakagira asigara mu isanduku, bakagira n’ayo baha utahiwe kuyakira. Iyo bamaze kuyegeranya bumvikana ku bari butangirwe amafaranga ya mituweri. Birumvikana ko abo ari ababa batahiwe kandi babona kubona aya mafaranga batabyishoborera ku giti cyabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka