Gukoresha imoso ntabwo ari ikibazo, guhatirwa kubireka nibyo kibazo gikomeye

Abahanga mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu batangaza ko kuba umwana yatangira kwiga gukoresha ibintu bitandukanye akoresha imoso nta kibazo bishobora kumutera mu bihe bizaza. Ahubwo ibibazo ashobora kubiterwa no kumuhatira gukoresha indyo.

Mu Rwanda no ku isi muri rusange hari abantu batandukanye kandi b’ibyamamare bakoresha imoso. Ku bantu bose batuye isi, abagera kuri 12% nibo bakoresha imoso. Ibyo byatumye banagenerwa umunsi mpuzamahanga uba buri mwaka tariki 13/08.

Abantu batandukanye usanga bumva ko gukoresha imoso ari ibintu bidasanzwe ku buryo bashobora kubifata nk’uburwayi cyangwa se ikindi kibazo gikomeye umuntu yahuye nacyo mu buzima.

Mu mashuri amwe n’amwe usanga abarimu cyangwa ababyeyi bakubita abana kubera ko bakoresha ukuboko kw’ibumoso mu gihe bari kwiga kwandika, babahatira gukoresha akaboko k’iburyo nk’uko bisanzwe ku bandi bantu.

Sezibera Vincent, umuganga wize ibijyanye n’imyitwarire ya muntu (psychologie clinique) akaba n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda avuga ko kuba umwana yakwandikisha imoso ntaho bihuriye no kuba atazagira icyo yimarira mu buzima.

Icyamamare muri film, Angeli Jolie, nawe yandikisha imoso.
Icyamamare muri film, Angeli Jolie, nawe yandikisha imoso.

Agira ati “umwana wandikisha akamoso cyangwa akaryo no kuba yaba ikigoryi cyangwa kutagira ubwenge ntaho bihuriye”. Akomeza avuga ko uburyo umuryango ufata uwo mwana aribyo bishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima.

Agira ati “…kuba wafata inkoni ukamukubita cyangwa se bagenzi be bakamuseka urumva ko hazamo ikintu cyo kugira isoni, ikimwaro (humiliation), umwana ntabe yagira ubushobozi bwo kwigaragaraza mu bandi”.

Yongeraho ko ibyo bishobora gutuma umwana wakoreshaga imoso ari umuhanga bimuviramo kuba umuswa atari uko adafite ubwenge ahubwo ari uko yagize ikimwaro kubera kumunnnyega kuko akoresha imoso.

Gukubita umwana kuko yandikisha imoso ntabwo ari umuti ahubwo birushaho kumutera ibibazo byo kwigaragaza mu muryango ndetse no kwigirira ikizere; nk’uko Dr. Sezibera Vincent abihamya.

Igitera gukoresha imoso

Dr. Sezibera Vincent avuga ko gukoresha imoso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu (anatomique et biologique) ndetse n’ibijyanye n’uburyo bw’uko umuntu yitwara mu mu muryango (societe).

Ku bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ni uko ubwonko bw’umuntu bufite ibice bibiri icy’iburyo n’icy’ibumoso. Ibyo bice byombi by’ubwonko bifite ukuntu bikorana mu gushyira ku murongo ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umuntu (lateralization).

Muri ubwo buryo bwo gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu niho haba ikibazo. Igikorwa gikozwe n’ukuboko kw’ibumoso, ubutumwa bwo gukoresha ukwo kuboko buba bwaturutse mu gice cy’iburyo cy’ubwoko nk’uko igikozwe n’ukuboko kw’iburyo kiba cyaturutse mu gice cy’ibumoso.

Perezida Obama nawe yandikisha imoso.
Perezida Obama nawe yandikisha imoso.

Iyo havutse ikibazo muri uko gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu, ushobora gusanga umuntu akoresha akaboko kamwe (igice kimwe cy’ubwonko) ntashobore kuba yakoresha imoso n’indyo ahubwo agakoresha gusa imoso gusa; nk’uko Dr. Sezibera Vincent abitangaza.

Ku bijyanye n’uburyo umuntu yitwara mu muryango, gukoresha imoso bishobora guterwa no kwigana. Umwana ashobora gutangira yigana bagenzi be cyangwa abandi bantu bakoresha imoso nyuma ukazasanga ntabwo ashoboye kubivamo.

Bamwe mu byamamare byo ku isi bakoresha imoso

 Barak Obama: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)

 David Cameron: Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza

 Franck Ribery: Umukinnyi w’umupiara w’amaguru wo muri France

 Lionel Messi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine

 Eminem : Umuraperi wo muri USA

 50 CENT: Umuraperi wo muri USA

 Lady Gaga: Umuririmbyi wo muri USA

 Justin Bieber : Umuririmbyi wo muri Canada

 Bruce Willis: Umukinnyi wa Film wo muri USA

 Angelina Jolie: Umukinnyi wa Film wo muri USA

 Morgan Freeman: Umukinnyi wa Film wo muri USA

 Bill Gates: Umuhanga mu bijyanye na Mudasobwa wo muri USA

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Olala Mana wee biranshimishije cyane nange narakubiswe cyane nzakureka kuyandikisha ariko ndayikoresha!!!

Kabebe yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

GUKORESHA GOUCHE NI HARAMU

degas morgan yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Yes,dey dont know how target,fast,good,strong is left hand! It could b better 2use left 4every1!try n see de result,taste!!

yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

biranshimishije kuko mfite bagenzi banjye duhuje ikibazo uzikuntu nakubiswe ariko jye nabonaga biterwa no kurya urutoki

safi nyirabashumba yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

ewe ndabona tubaye benshi ahubwo tuzashyireho association.

Ingabire yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

Ko mutongeyemo njyewe se si ndi umwarimu Kicukiro, urumva ntakomeye umuntu ukora ahntu higa abana 3800?!!!

Uwami yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka