Gatsibo: Abaturage barinubira ko ivuriro rya Mbogo ryatinze kuzura

Abaturage bo mu murenge wa Kiziguro baturiye ivuriro rya Mbogo binubira ko bakora urugendo runini bajya kwa muganga kandi barubakiwe ivuriro rikaba ryarananiwe kuzura.

Abaturage bavuga ko ababyeyi bamwe bakora ingendo nini ku buryo hari igihe babyarira mu nzira kandi bagombaga kubyarira kwa muganga bigatuma bacibwa amande y’ibihumbi icumi. Bavuga ko ubusigane hagati ya rwiyemezamirimo n’akarere bwatumye iryo vuriro ryatinda kuzura bakaba baharenganira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Esperance, avuga ko kuba ivuriro ryaradindiye byatewe na rwiyemezamirimo waryubatse wananiwe kurangiza bigatuma ubuyobozi bw’akarere butamwishyura.

Rwiyemezamirimo, Ndayambaje Damascene, watangiye kubaka iri vuriro muri 2009 avuga mu masezerano yagiranye n’akarere bagombaga kujya bamwishyura nyuma y’igihe gito atanze inyemezabuguzi (facture) ariko akarere ntikabyubahirije bituma ahagarara kuko nta bushobozi yabonye. Avuga ko yendaga kurangiza imirimo yo kubaka ku buryo akarere karamutse kamwishyuye yashobora kurangiza kuko inyubako zarangiye igisigaye akaba ari ugushyiramo ibirahuri by’amadirishya n’inzugi no kuvugurura amarangi.

Amasezerano yo kubaka ivuriro ya gombaga kumara amezi ane bigacyenera amafaranga miliyoni 37 ariko ubu imyaka itatu igiye gushira. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kuzishyura rwiyemezamirimo ari uko arangiye nyamara rwiyemezamirimo nawe avuga ko yabuze uburyo bwo gukora.

Imikorere yo kutishyurira ba rwiyemezamirimo igihe ni bimwe mu bituma ibikorwa bikorwa na barwiyemezamirimo bidindira ariko ubuyobozi buvuga ko iyo bubishyuye uko babyifuza hari igihe bata ibikorwa batabirangije.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka