Bahisemo kwifungisha burundu ngo baruhure abagore babo

Abagabo bagera kuri 37 bo mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo bibumbiye mu ishyirahamwe “Turuhure Abagore Bacu” bahisemo kwifungisha burundu kugirango baruhure abagore babo bagubwaga nabi n’uburyo bwo kuringaniza urubyaro bakoreshaga.

Kanyamahanga Rassan ufite abana 7 amaze imyaka ine yifungishije. Avuga ko kwifungisha byamugiriye akamaro kuko atakomeje kubyara. Agira ati “ubwose iyo ntifungisha sinari kuba njyeze mu icumi? Madamu we rwose nta buryo yari agikoresha byose byaramwicaga”.

Nkurikiyingoma Jean Nepo w’imyaka 38 we avuga ko kwifungisha bitigeze bituma ananirwa gutera akabariro nk’uko bamwe babikeka, ahubwo ngo byamwongereye umunezero kuko nta mpungenge zo gutera inda aba afite.

Agira ati “Nta kibazo na kimwe nigeze mpura nacyo ku bijyanye no gutera akabariro. Gahunda irakomeza nk’ uko byari bisanzwe, ahubwo nabonye nararushijeho kugira ubuzima bwiza”.

Abagabo baboneje urubyaro bari mu ishyirahamwe "Turuhure abagore bacu"
Abagabo baboneje urubyaro bari mu ishyirahamwe "Turuhure abagore bacu"

Ushinzwe ubuzima muri Rulindo, Manirafasha Jean d’Amour, avuga ko nubwo hari amakuru atandukanye aca intege abagabo bafite gahunda yo kuboneza urubyaro ababwitabiriye basanze nta ngaruka zirimo, kandi babikangurira abandi.

Manirafasha agira ati “Kwifungisha burundu ku mugabo nta ngaruka n’imwe bigira. Hari abakeka ko ari ugukona ariko sibyo kuko ari utuyoborantanga bafunga ubundi umugabo agakomeza gukora imibonano mpuzabitsina bisanzwe ariko ntabe yatera inda”.

Uretse iryo shyirahamwe ry’abagabo biyemeje gukangurira bagenzi babo ibyiza byo kwifungisha, hari na gahunda yiswe ‘Each one invites three people’, aho umugabo wabashije kuboneza urubyaro atumira abandi batatu akababwira ibyiza byabyo bigatuma byibura umwe muri abo nawe afata icyemezo.

Muri Rulindo hari ingo zigera kuri 250 zaboneje urubyaro umugabo yifungisha burundu. Ubu buryo buhabwa umuntu ari uko we n’uwo bashakanye bose bemeye ko ubu buryo bukoreshwa kandi bakabishyiraho umukono.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka