Babana neza kandi batavugana

Uwimboneye Phiacle na Ntawenda Jean Marie Vianney bamaze igihe cy’ukwezi basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo mu buzima bwabo bwose mu gihe Ntawenda atavuga naho Uwimboneye we akaba avuga.

Mu gihe benshi bibaza uburyo baganira ndetse bagategura gahunda z’urugo, Uwimboneye avuga ko kuba umuntu atavuga bitamubuza gukundana n’undi kandi urukundo rwabo rukaramba. Ngo ntibavugana ariko baganira byinshi kurusha abavugana kuko mu marenga bakora baganira byinshi kandi bakabyumvikanaho ndetse bagashobora no gushimishanya biturutse mu marenga kurusha ababikoresha mu magambo.

Ntawenda na Uwimboneye mu marenga baganira byinshi kurusha kuvugana.
Ntawenda na Uwimboneye mu marenga baganira byinshi kurusha kuvugana.

Uwimboneye ni umugore urenze uwa kabiri Ntawenda ashatse, abamubanjirije batandukanye nawe kubera kumufatanya no kutavuga bakamukorera amakosa yo kumuca inyuma no kwitwara nabi.

Nubwo atavuga abamuba hafi bavuga ko adasanzwe agira imico mibi ahubwo bamwe mu bagore yagiye ashaka bitwaje ko atavuga bakitwara uko bishakiye birengagije ko bagomba kuzuza inshingano zabo nk’abagore mu rugo.

Nyuma yo gutandukana n’abataramuhaye agaciro, umugeni we, Uwimboneye, avuga ko babanye kandi azi ibibazo umukunzi we afite akaba agomba kumuba hafi. Iyo abajijwe uko baganira avuga ko ibiganiro byabo bibashimisha kurusha abavuga cyane kuko mu mumarenga havugirwa byinshi bijyanye n’ibikorwa.

Kuba benshi batumva uburyo bwo kuganira n’umuntu utavuga, Uwimboneye avuga ko bitagoye kubabana bakundana kuko amarenga bagirana atuma urukundo rwiyongera cyane mu gukoresha amarenga byibanda mu kurebana no guseka bigatuma ibyishimo byiyongera mu muryango.

Abaturage bavuga ko batiyumvishaga uburyo Ntawenda azabona uwo babana bakarambana bahereye ko abandi baza bagahita bagenda ariko ngo uburyo babona Ntawenda abana n’Uwimboneye bibatera kwishima.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka