Akarere ka Nyagatare gahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira uburuhukiro

Akarere ka Nyagatare ngo gahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’uko nta buruhukiro (morgue) buri mu bitaro by’ako karere kandi aka karere gakunze gupfusha abantu batagakomokamo.

Mu nama y’umutekano y’akarere yateranye kuri uyu wa kane taliki 20 Kamena 2013, abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere, ab’inzego z’umutekano, ab’iz’abinjira n’abasohoka, ndetse n’abayobozi b’imirenge n’utugari bigize aka Karere, bose bahurije hamwe bagaragaza ko iki kibazo gihangayikishije cyane.

Umuyobozi w’Akarere, Atuhe Sabitti Fred, yavuze ko iki kibazo gihangayikishije cyane, kuko Akarere ka Nyagatare gaturwa n’abimukira benshi, bityo bamwe bakaza rwihishwa nk’abakozi badafite ibyangombwa, bamwe bapfa ugasanga nta nkomoko nyirizina bafite.

Yongeraho ko iyo umuntu nk’uyu apfuye nta nkomoko afite, akarere gafatanyije na Polisi bajyana umurambo kwa muganga kugirango bashakishe aho uwo muntu akomoka, ugasanga bisabako umuntu amara iminsi irenze umwe mur wego rwo kwirinda ko abe bamenyekana kandi yashyinguwe bigateza ikibazo.

Ibi rero, nkuko byasobanuwe n’uyu muyobozi w’Akarere, ngo bisaba ko umurambo ujyanwa mu buruhukiro kandi ntabwo bafite. Yagize ati “Biragorana cyane iyo ntaburuhukiro dufite kandi umurambo uba ugomba kubonerwa ba nyirawo mbere y’uko dufata icyemezo cyo kuwushyingura.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Supt. Kalisa Callixt,e avuga ko kuruhande rwa Polisi iki kibazo nabo kibahangayikishije, agasaba ubufatanye burambye n’inzindi nzego kugirango kibonerwe umuti.

Ati “Mu byukuri impfu z’abantu nk’aba zimaze guteza ibibazo bikomeye. Gusa twe nka Polisi ifite inshingano z’umutekano no gukurikirana ijyanye no gukorera ibizamini (autopsy) imirambo nk’iyi, dukeneye ubufatanye n’akarere kugirango byibuze imirambo igitegereje banyirayo ijye ijyanwa kubitaro bifite uburuhukiro.”

Mu bayobozi batandukanye bahawe ijambo muri iyi nama y’umutekano, basabye abayobozi bakuru b’akarere kugeza iki kibazo kunzego zo hejuru kireba.

Umuyobozi w’Akarere yijeje ko vuba azaganira na Minisiteri z’Ubuzima, iy’Umutekano ndetse na MINALOC kugirango hafatwe ingamba z’iki kibazo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

babanze babwire abo baganga babo bige kwita kubarwayi kuko wagirango ntibakora kwamuganga bakora mukabari

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka