Aho bategera imodoka i Ngoma hari isuku nke

Abagana aho bategera imodoka (gare routiere) i Ngoma bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije muri iyo gare ukururwa cyane cyane no kuba nta mazi iyo gare ifite.

Igiteye aba bagenzi impungenge cyane nuko ahantu abantu biyakirira (restaurant na alimentation) muri iyi gare hari isuku nke ikururwa n’amasazi ashobora gukwirakwiza indwara zituruka ku mwanda.

Iyo gare igaragaramo ibyobo bya ligore z’amazi bidapfundikiye abantu bajugunyamo imyanda ndetse n’uducupa tw’amazi, bigatuma haza amasazi akuruwe n’uwo mwanda. Abagenzi bamwe banakeka ko bashobora kuba banabyitumamo kuko ngo isuku irimo ntago ikwiriye ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare.

Umukozi umwe ukorera muri iyi gare ukora akazi k’ubukomvoyeri avuga ko nawe iyo arebye muri iyo myobo ibintu biba birimo bimutera isoni. Yongeraho ko hagakwiye gufatwa ingamba z’isuku muri iyi gare.

Yagize ati “Ibi byobo badashakira utwuma two kubitwikira nibyo ntandaro y’isuku nke. Duhora dusaba akarere kugira icyo gakora ariko ntago tubona igisubizo. Njyewe mbona nta suku yaboneka igihe cyose iyi myobo igihari”.

Iyi gare yubatswe muri 2010.
Iyi gare yubatswe muri 2010.

Uhagarariye iyi gare, Byiringiro Michel, avuga ko ibibazo by’iyi gare ari byinshi bitewe nuko rwiyemezamirimo wayikoze yayisondetse. Yongeraho ko ibyo bibazo byose babimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bakaba bategereje igisubizo.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa remezo, Ir Fidel Kayigire, avuga ko sosiyete yitwa Alpha construction yubatse iyi gare yayihangitse kandi ko barimo kuyikurikirana ngo yongere ikore neza cyangwa yakwe isoko.

Gare ya Ngoma yubatswe ku kayabo ka miliyoni zirenga 63 n’igice. Yatashywe ku mugaragaro mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2010.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka