Abayapani ni aba mbere mu buzima bwiza no kuramba

Nubwo nta muntu urabasha kumenya impamvu ibitera, ubushakashatsi bugaragaza ko Abayapani baramba kurusha abandi bantu ku isi.

Ntawe uramenya niba biterwa n’imirire yabo, ubuvuzi bwiza se cyangwa ari ibintu karemano; ariko hashize imyaka 20 abaturage b’ubuyapani (Japan) bari ku mwanya wa mbere mu bantu baramba cyane ku isi. Uwo mwanya wa mbere Ubuyapani bwawegukanye bwa mbere mu 1990.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi ku ndwara zibasira abaturage ku isi The Global Burden of Disease Study bwakozwe mu bihugu 187, mu gihe cy’imyaka ibiri kuva mu mwaka wa 2010.

Siporo nayo ishobora kuba iri mu bituma Abayapani bagira ubuzima bwiza bakanaramba.
Siporo nayo ishobora kuba iri mu bituma Abayapani bagira ubuzima bwiza bakanaramba.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Ubuyapani ari cyo gihugu gifite abantu baramba cyane kandi bafite n’ubuzima bwiza baba abagore cyangwa abagabo.

Kuramba kandi ntibireberwa mu myaka gusa, ahubwo bareba n’ubuzima bw’umuntu uko buhagaze muri icyo gihe amara ku isi.

Dore uko ibihugu bikurikirana mu buzima bwiza no kuramba

Abagabo:

1. Japan
2. Singapore
3. Switzerland
4. Spain
5. Italy
6. Australia
7. Canada
8. Andorra
9. Israel
10. South Korea

Abagore:

1. Japan
2. South Korea
3. Spain
4. Singapore
5. Taiwan
6. Switzerland
7. Andorra
8. Italy
9. Australia
10. France

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka