Abatuye icyaro barifuza kugira amabagiro ajyanye n’igihe

Mu karere ka Ngororero kimwe n’ahandi hirya no hino mu byaro byo mu turere tw’u Rwanda usanga abaturage batuye kure y’amasoko cyangwa imijyi bagurira inyama ahantu hadasukuye kuko nta mabagiro bagira.

Nubwo bose batabikora kimwe hari aho usanga babikorana umwanda bitwaje ko nta bundi buryo bafite ndetse hakaba n’abavuga ko inyama zirongwa kandi zigatekwa igihe kinini bityo iby’isuku ntibabihe agaciro kanini.

Hari aho ubona abaturage cyangwa ababaga amatungo bagerageza kwiyubakira amabagiro matoya ariko ku buryo bujyanye n’isuku. Nko ku muhanda wa kaburimbo kuva ahitwa Kucyome kugera mu mujyi wa Ngororero ugenda uhasanga amabagiro matomato yiyubakiwe n’abaturage.

Umwe mu bacuruzi b’inyama z’inka witwa Muneza Felicien ukorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mbuye nawe ubaga mu buryo nk’ubwo yemeza ko batanga isuku ndetse bazi amabwiriza agenga ubucuruzi bw’inyama ariko ubushobozi bubabana bukeya bagahitamo gukorera mu buryo butari bwiza.

Ahenshi mu byaro babagira hasi.
Ahenshi mu byaro babagira hasi.

Muneza ariko anongeraho ko nubwo umucuruzi yafata ingamba zo kwiyubakira ibagiro riciriritse bitakoroha kubera ko muri iki gihe ubucuruzi bw’inyama bwasubiye inyuma.

Abaturage ngo barakennye ku buryo ubwinshi bw’inyama zacuruzwaga ku munsi bwagabanutse inshuro eshatu.

Ibi Muneza abivuga ashingiye ko umuntu waguraga ibilo bitatu by’inyama mu myaka mike ishize ubu agura ikilo kimwe bityo ngo inka akayicuruza hagati y’iminsi ibiri n’itatu, kubona inyungu yakora iyo mirimo y’isuku bikaba bitoroshye.

Aimable Kayirangwa, umuturage twahuye agiye kugura inyama akababazwa no kubona azisanze ahantu hadasukuye ndetse akareka kuzigura kubera iyo mpamvu, we avuga ko kugira inzu y’ibagiro bitandukanye no kugira isuku, kuko no hasi hakwiye kugirirwa isuku, naho ubukene n’inyungu nkeya bikaba bitaba urwitwazo rwo guha abantu ibintu byabagiraho ingaruka.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

cyakora ibibintu jye ndanabyanze nokubireba rwose

moudex jj yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka