Abaturage bakwiye kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo muri ibi bihe by’imvura

Mu bihe by’imvura indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imibu zikunze kwiyongera.Muri ibyo bihe nibwo usanga ibinogo birekamo amazi mabi byiyongera cyane cyane mu ngo zitagira imiyoboro isohora amazi hanze ku buryo bunoze.

Mu bihe by’imvura aribyo tunarimo mu Rwanda usanga aribwo hamera ibigunda ku nkike z’ingo nyinshi cyane mu biturage nk’uko Mukambungo Esperance, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rubugurizo,umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga abivuga. Yongeraho ko ibi bihuru bishobora kuba indiri y’imibu ishobora kurya abantu ikabanduza Malariya. Niyo mpamvu ngo kuri we asanga abaturage bari bakwiye kugira ingamba nshashya mu kwirinda indwara mu ngo zabo muri ibi bihe by’imvura.

Iyo imvura igwa usanga imyanda izanwa n’imvura yakwiriye hamwe na hamwe mu ngo. Ni nayo mpamvu kuri we ngo asanga isuku mu ngo ikwiriye kurushaho kwitabwaho cyane mu gihe cy’imvura kuko usanga muri iki gihe haboneka indwara nyinshi iyo abantu batirinze. Zimwe muri izi ndwara nk’uko abivuga harimo Cholera.umusonga,inzoka ndetse na Malaria.

Kubera ko izi ndwara zangiza umubiri w’uzanduye ku buryo hari n’ubwo zamwica ziramutse zitavuwe,Mukambungo Esperance nk’umujyanama w’ubuzima aboneraho gukangurira abaturage kwita ku gutema ibihuru bishobora kwihishamo imibu itera Maralia.

Uyu mujyanama w’ubuzima akomeza avuga ko kwirinda ibinogo birekamo amazi mu ngo nabyo ari ngombwa kuko ari indiri y’inzoka zinjirira mu birenge igihe umuntu ayakandagiramo. Iyo umuntu abyirinze hakiri kare izo ndiri z’inzoka ngo ntizibasha kuboneka mu rugo rwe. Ikindi ni ugutema ibihuru bizengurutse ingo byakwihishamo imibu kandi ibi bikajyana no kurara mu nzitiramibu ziteye umuti mu gihe nk’iki cy’imvura. Ibi bishobora kugabanya Malariya.

Kunywa amazi atetse cyangwa arimo umuti wica mikorobe wa sur’eau nabyo n’ingenzi kuko usanga mu gihe cy’imvura cyane cyane amasoko arushaho kuzana amazi yanduye,bityo mu rwego rwo kwirinda inzoka akaba yatekwa cyangwa agashyirwamo sur’eau mbere yo kunyobwa.

ababyeyi bakwiye gushishikarira gufubika abana babo mu bihe by’imvura kugira ngo babarinde indwara ziterwa n’imbeho nk’umusonga n’izindi. Kwambara inkweto muri ibi bihe kuri buri wese nabyo ngo byaba byiza cyane kuko birinda uzambaye inzoka zinjirira mu birenge n’izindi mikorobe zishobora gukurura indwara zitandukanye nk’uko umujyanama w’ubuzima Mukambungo yabigarutseho. Kuri we ngo ningombwa ko abaturage babungabunga biruseho ubuzima bwabo muri iki gihe cy’imvura kandi ngo n’abandi bajyanama b’ubuzima barusheho kubikangurira abaturage b’imidugudu bashizwe.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka