Abanyamakuru bari kwigishwa gucengeza kuringaniza urubyaro

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kwigisha abanyamakuru bakorera mu Rwanda gahunda yo kuringaniza urubyaro n’uko ishyirwa mu bikorwa hagamijwe gusakaza kurushaho imikorere y’iyo gahunda no kuyicengeza mu Baturarwanda kurushaho hifashishijwe itangazamakuru.

Aba banyamakuru bahuriye i Rwamagana tariki 04/02/2013, bari mu mahugurwa azamara iminsi 3 bigishwa imikorere ya gahunda yo kuringaniza urubyaro, nyuma ngo bakafasha minisiteri y’Ubuzima n’Abaturarwanda muri rusange gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa.

Muganda Thomas Nsengiyumva ukuriye iyo gahunda yabwiye Kigali Today ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko abanyamakuru bayifasha gusobanurira abakurikirana ibitangazamakuru binyuranye uko kuringaniza urubyaro bikorwa, aho bikorerwa ndetse bakanasobanura kurushaho akamaro kabyo n’inyungu nyinshi bifitiye abatuye isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Kwigisha kuboneza urubyaro bikorwa mu byiciro bitandukanye by'abaturage ariko bigaragara ko bitubahirizwa.
Kwigisha kuboneza urubyaro bikorwa mu byiciro bitandukanye by’abaturage ariko bigaragara ko bitubahirizwa.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu mwaka wa 2010 yagaragaje ko mu Rwanda abagore basaga gato 50% aribo gusa babasha kwitabira uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro.

Abanyamakuru bahuriye i Rwamagana bavugaga ariko ko kuba kuringaniza urubyaro bititabirwa cyane hashobora kuba harimo ibibazo by’urusobekerane nko kuba Abanyarwanda bamwe na bamwe batabyumva neza, abandi ariko bakaba batabisobanukiwe ndetse n’abandi benshi ngo bakaba batabona serivisi zo kuringaniza urubyaro vuba kandi hafi uko bazikeneye.

Ibi byose biri mu byo abanyamakuru 32 bahuriye i Rwamagana bazaganiraho, basangire ubumenyi n’ubuhanga n’inzobere za minisiteri y’Ubuzima ku buryo ngo mu minsi iri imbere bazatangira gukora amakuru acukumbuye asesengura imikorere n’imitangirwe ya serivisi zo kuboneza urubyaro.

Abatuye mu cyaro bari mu batitabira kuboneza urubyaro.
Abatuye mu cyaro bari mu batitabira kuboneza urubyaro.

Bizabafasha kandi gusobanurira Abanyarwanda baba batarabyumva uko kuboneza urubyaro bikorwa, aho bikorerwa ndetse n’aho bakura ubufasha bunyuranye igihe bagize ikibazo icyo aricyo cyose.

Ubu mu Rwanda serivisi zo kuboneza urubyaro zose zitangirwa ubuntu kandi zatangiye kwegerezwa abaturage kuko zimwe muri zo zitangwa n’abajyanama b’ubuzima begereye abaturage mu midugudu aho batuye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka