Abangavu baryama batinze bakabyuka batinze

Urubuga rwa interineti www.kidshealth.org ruvuga ko iyo umuntu ageze mu myaka y’ubwangavu, umubiri utangira guhinduka bikajyana n’isaha y’umubiri aho umutegeka kuryama atinze akabyuka atinze.

Urwo rubuga ruvuga ko imisemburo y’ubwonko itera ibitotsi itangira gukora itinze mu ijoro ku bangavu ugereranyije n’abana ndetse n’abakuru bityo bigatuma baryama batinze.

Ibyo kandi bishobora no guterwa n’akazi kenshi aho abangavu baba bagomba kwiga cyane kugira ngo batsinde. Ubusanzwe umuntu agomba kuryama nibura amasaha umunani n’igice cyangwa icyenda ku ijoro rimwe kugirango umuntu akore neza mu kazi yateganyije.

Kudasinzira amasaha yagenwe bituma umwana adakurikira neza amasomo. Ubushakashatsi bwakoze na National Sleep Foundation muri Amerika bugaragaza ko ¼ cy’abanyeshuri batasinziriye amasaha umunani badatsinda neza mu ishuri.
Kudasinzira bihagije kandi ngo bigira ingaruka ku musaruro mu myitozo ngororamubiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka