Abajyanama b’ubuzima ntiboroherwa no guhuza akazi gasanzwe n’inshingano z’ubujyanama

Bamwe mu banjyanama bemeza ko batoroherwa no guhuza inshingano z’ubujyanama n’izo kwiteza imbere mu buzima busanzwe.

Abajyanama ni abantu b’inyangamugayo bashyirwaho n’abaturage kugira ngo bajye babafasha ku byerekeranye n’ubuzima mu midugudu. Mu mudugudu haba abajyanama batarenze batatu.

Christine Mukamusoni, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Kagitarama, akagari ka Gitarana mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, mu busanzwe atunzwe n’ubuhinzi.

Mu mudugudu wabo ashinzwe kugenzura no kwita ku ngo 103, avuga ko bitoroshye gufatanya aka kazi no gushaka ubuzima.

Agira ati: “ntibyoroshye kuko nibura mu cyumweru ugomba gufata iminsi nk’itanu ugasura ingo eshanu, urumva kubona igihe cyo kwikorera nabyo hari ubwo bitugora kandi nabwo ntiwakwanga ibyo abaturage bagushinze”.

Kuba aba bajyana usanga ari bake mu mudugudu ngo ni imwe mu ngorane bahura nazo kuko ngo baba basabwa kumenya ibibazo bya buri rugo. Ikibazo bakunze guhura nacyo ni icyo kumenya niba umukobwa cyangwa umugore runaka yarasamye ngo babashe kumwitaho no kumukurikirana.

Agira ati: “ikibazo kidukomera ni kumenya abakobwa basamye ngo tubashe kubagira inama kuko kuzenguruka umudugudu wose ubaza abakobwa cyangwa abagore batwite ntibyoroshye”. Bahura kandi n’ikibazo cy’abakobwa babyarira iwabo batagira abagabo.

Inshingano z’abajyanama b’ububuzima si izo kwita ku bagore gusa ahubwo buri mu turage wese wo mu mudugudu bashizwe. Nk’uko babitangaza ngo inama zihariye bakunze guha abagabo ni izo gufasha abagore babo kuboneza urubyaro.

Hari aho usanga abagabo benshi badakozwa ibyo kuringaniza urubyaro ndetse hari n’abagabo cyangwa abasore batera inda abakobwa bakabihakana cyangwa ntibabafashe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka