Abagabo batwara umutwe kubera imibonano mpuzabitsina ntibakijundike abacuti babo

Abahanga mu by’ubuzima bw’imitsi barabasaba abagabo barwara umutwe ukomeye igihe bakoze imibonano mpuzabitsina kutazajya bijundika abo baba bayikoranye kuko ngo atari no ba gitera, impamvu ziri ahandi.

Ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze buri gukorwa n’impuguke z’abaganga b’Abadage ku cyo bise Orgasmic Cephalgia (ububabare bw’umutwe uterwa no kurangiza imibonano mpuzabitsina) biravuguruza ibyo bamwe mu bagabo bajyaga bishyiramo ko ngo ububabare bagira iyo barangije imibonano mpuzabitsina buterwa n’abagore baba bayikoranye.

Abashakashatsi Dr Achim Frese na Dr Stefan Evers bo muri kaminuza ya Munster babwiye ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu ndwara z’imitsi bari mu nama i Vienna mu gihugu cya Austria ko ubu bubabare bw’umutwe buteye inkeke abagabo batari bake (2% by’abagabo bose) ku buryo hari bamwe bagera ubwo babwira abo babana ko batakibashije gukora imibonano mpuzabitsina burundu.

Aba baganga ariko baravuga ko ngo umuti atari ukuzinukwa imibonano mpuzabitsina burundu kuko iyo mibonano isanzwe igira izindi nkurikizi nziza ku buzima, ahubwo ngo bakwiye kugana muganga iyo ubwo bubabare bubabangamiye cyane, mu gihe ngo hari abandi babugira inshuro nke bukazashira iyo barengeje imyaka 25.

Kuri bamwe ubu bubabare ngo burabababaza cyane, bugahera aho umutwe utereye bukaba bwageza ku gice cy’amaso. Mu gihe aba bashakashatsi bataramenya neza impamvu nyayo, ngo barakeka ko kuri bamwe ubwo bubabare bwaba buterwa n’uko amaraso aba yiyongereye umuvuduko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bigatera imiyoboro yayo imwe n’imwe kunanirwa cyane.

Igiteye inkeke aba baganga ngo ni uko bamwe mu bagabo bagana ibitaro bishyiramo ko baba babitewe n’abo bakoranye iyo mibonano mpuzabitsina, bamwe ngo bakaba bahitamo kubasenda no guhagarika urukundo cyangwa ubucuti bwabo.

Mu kwirinda ubu bubabare ngo abagabo bakwiye kujya bongera urukundo n’ubushake bwo kunezezwa n’uwo bari kumwe ngo kuko byabagabanyiriza guhangayika muri icyo gikorwa.

Dr Frese yagize ati “Abarenga kimwe cya kabiri cy’abo twagiriye inama yo kwiyumvamo cyane uwo bari kumwe batubwiye ko ububabare bugabanuka, tukaba dusaba n’abandi kutijundika abacuti babo kuko atari bo batera ubwo bubabare, ahubwo bahuje urugwiro neza bashobora kubafasha kubugabanya.”

Uyu muganga yavuze ko ababangamiwe cyane n’ubu bubabare muganga aba ashobora kubaha umuti abaganga baziranyeho nka beta-blockers uhabwa abaribwa mu mutwe cyangwa indi nka indomethacin. Abagira ubu bubabare bose ariko ngo bakwiye kujya bagana muganga kuko ariwe umenya umuti nyawo ukwiye kubafasha.

Aba baganga ariko bemeje ko ngo imibonano mpuzabitsina isanzwe ifite akamaro kazwi nko kongerera abatayikora mu kajagari imyaka y’uburambe bazabaho, kubatera ibinezaneza bituma bakora neza akazi kabo gasanzwe, gukumira indwara z’umutima n’ibindi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka