Abagabo 3.000 bamaze kuboneza urubyaro mu gihugu cyose

Abagabo barenga 3000 nibo bamaze kuboneza urubyaro mu gihugu cyose kuva mu 2008 iyi gahunda yatangira, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibitangaza.

Fidele Kagabo, ushinzwe kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’Ubuzima atangaza ko byashobotse kubera imbaraga iyi Minisiteri yashyize mu gukangurira abagabo kuboneza urubyaro gusa akemeza ko inzira ikiri ndende.

Athanase Nsanzimfura, umuganga mu bitaro bya Kagayi akanafasha abagabo kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko imbogamizi zituma abagabo batitabira kuboneza urubyaro ari imyumvire y’Abanyarwanda muri rusange n’imyemerere ishingiye ku madini.

agira ati: “Icyo nakwita imbogamizi, icyambere ni imyumvire ishingiye ku muco nyarwanda ndetse imyemerere ijyanye n’amadini cyangwa amatorero”.

Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo buzwi nka vasectomie burizewe ku gipimo cya 99%. Nta n’ingaruka n’imwe bugira ku mugabo wabukoresheje yaba mu gutera akabariro cyangwa no mu kwishima mu mibonano mpuzabitsina, nk’uko Nsanzimfuraabyemeza.

Janvier Niragire, umwe mu babimburiye abandi bagabo kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu, mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yafashe icyo cyemezo kuko umugore we yabigerageje bimugiraho ingaruka asanga agomba kumuruhura.

Akomeza avuga ko nta mpungenge abagabo bagombye kugira kuri ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro, kuko akora imibonano mpuzabitsina nta kibazo cy’uko yatera umugore we inda kandi badashaka kubyara.

Umugore wa Niragire witwa Rachel Mumararungu, avuga ko umugabo we yafashe icyo cyemezo bakiganiriye. Akomeza ashimangira ko cyari ngombwa kuko atashoboraga kwiyitaho n’abana yabyaraga inkurikirane.

Mumararungu agaragaza ko nyuma y’uko umugabo we aboneje urubyaro, asanga urugo rwabo rutera imbere na we yarongeye kugarura imbaraga zo gukorera urugo rwe.

Ubuyobozi bw’ibanze guhera ku mudugudu busabwa kugira uruhare mu gukangurira abagabo kuboneza urubyaro, bitandukanye n’uko mbere kuboneza urubyaro bisa nk’aho byari byarabaye umwihariko w’abagore gusa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka