50% by’urubyiruko rusigaye rwaratinyutse gukoresha agakibgirizo

Rumwe mu rubyiruko ruremeza ko umuco w’isoni wo gukoresha agakingirizo ugenda ucika, nyuma y’aho imibare y’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC yerekaniye ko 50% by’urubyiruko mu Rwanda rusigaye rukoresha agakingirizo.

Iki kigo kivuga ko kuba urubyiruko rwaritabiriye gukoresha agakingirizo, ngo byagabanije ikwirakwizwa ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Imibare ikubiye muri iyo raporo iheruka gukorwa, yerekana ko mu mezi 12 ashinze ikoresha ry’agakingirizo mu rubyiruko ryazamutse ugereranyije no mu yindi myaka yabanje.

Ubu 53% by’urubyiruko mu Rwanda rukoresha agakingirizo, nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo nshya. Ibi ngo bituma ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ryagabanutse ku buryo bugaragara.

Dr Sabin Nsanzimana ukuriye ishami rishinzwe kurwanya no kuvura SIDA mu kigo cy’igihugu cyita kuzima, avuga ko byaturutse ku bukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu gihugu hose bwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Cyakora ngo haracyari n’abandi batari bake bagifite isoni zo kugura udukingirizo abantu babareba. Abacuruza udukingirizo bo bavuga umuco w’isoni urimo ugenda ucika.

Urubyiruko na rwo rwemeza ko ubu rumaze kwitabira gukoresha agakingirizo kuko bamaze kumenya akamaro kako.

Uwitwa Kabera avuga ko yacuruje udukingirizo kuva mu myaka yashize tucyaduka cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside, ariko ngo muri icyo gihe wasangaga abantu bagira isoni zo kutugura ariko ngo biri kugenda bihinduka.

Ati: “Mbere abantu batinyaga kutwigurira bagatuma abana ku buryo hari n’abakoreshaga utwarangije igihe kubera ko bagiraga isoni zo kutwitegereza ngo bashishoze, ugasanga hari n’abandi baduhimba utuzina ku girango bikure mu isoni zo kutugira, hari abatwitaga bombo n’ibindi ariko ubu byarahindutse, umuntu aza n’umutuzo”.

Gusa n’ubwo urubyiruko rwitabira gukoresha agakingirizo hari abakigira isoni zo kuboneka bagura agakingirizo, kuko baba batinya ko abababona bamenyako bagiye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se babakeka ko ari abasambanyi.

Iby’isoni zo kugura agakingirizo bisa n’ibishimangirwa n’abaducuruza bavuga ko kuvuga ko ari ko aje kugura bamwe bibatera isoni.
Bamwe mu bagaya abagira isoni zo kugura udukingirizo, bavuga ko ngo baba batatekereje ku buzima bwabo.

Bakavuga ko aho kugira ngo baryamaze n’umuntu batazi abe yabanduza virusi itera sinda cyangwa n’izindi ndwara zandurira mu mibonanno mpuzabitsina bakwemera bagasekwa.

Mu gihe mu myaka yashize urubyiruko ari rwo rwari rwugarijwe n’agakoko ka sida kurusha izindi ngeri z’Abanyarwanda, bisa n’ibyagabanutse ahubwo bijya ku bakuze.

Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bafite hagati y’imyaka 38 na 40 ari bo bugarijwe cyane n’ubwandu bwa SIDA. Ibi bigaterwa n’uko abashakanye bakunze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi rimwe na rimwe hari uba yaciye undi inyuma akaba yayimuzanira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWO KAGIRA IMANA MWE MWASUBIYE KU BITARO BY’I KANOMBE MUKATUBARIZA UKO GAHUNDA YO GUSIRAMURA HIFASHISHIJWE IMPETA IKOMEJE. BADUHEJEJE MU GIHIRAHIRO, NONE AMSO YAHEZE MU KIRERE!NI UKURI NIBADUKURE MU RUNGABANGABO.

kaka yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

inkuru ni nziza ariko mukosore si RBS ni RBC

ALBERT yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka