Ubumuga bwo kutabona yagize ku myaka 9 ntibwamubujije kwiga ngo arangize kaminuza

Mugisha Jacques wamugaye amaso kuva ku myaka icyenda, avuga ko bigoranye kwakira ubuzima bwo kumugara ariko ngo ntibyamuciye integer kuko yabashije kwiga akarangiza kaminuza kandi yishimira ubuzima nk’abandi.

Kimwe n’abandi bafite ubumuga butandukanye abafite ubumuga bw’amaso bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Gusa Mugisha we avuga ko yamaze kubyakira kandi ko yibeshejeho mu mibereho, nyuma yo kurangiza amashuri kugera ku rwego rwa kaminuza.

Ubu bumuga bwa Jacques Mugisha bwaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 akaba yari mwaka wa kane w’amashuri abanza. Nyuma yo kwivuza amezi agera ku munani, Mugisha wari ugeze mu mwaka wa kane yasubiye inyuma ajya gutangira amashuri abanza y’abafite ubumuga bwo kutabona ngo abone uko abasha kwiga.

Kuri we ngo byasabye imbaraga zihambaye kwakira ubumuga yari ahuye nabwo, igihe yabwirwaga na muganga ko agomba kubaho atabona ubuzima bwe bwose.

Ati: « mu by’ukuri ntakubeshye nari ntarabona umuntu utabona muri iyo myaka icyenda namaze, namumenye arijye biriho, nicyo cyambereye nk’ikibazo cyo kumva ko hari icyo nshobora gukora ».

Mugisha yaje gukomeza kwiga abifashijwemo n’ababyeyi be kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Muri iyo myaka yose Mugisha avuga ko yahuraga n’imbogamizi zirimo gucibwa intege n’abamubwiraga ko ari guta igihe ndetse no gufatwa nk’udashoboye mu muryango.

Ati: « ndi umuntu mu buzima bwanjye w’inkubaganyi, uba ukunze kujya mu tuntu dutandukanye, rimwe na rimwe nkabura ayo mahirwe yo kugira ibyo nakwiyigira, cyangwa se nakwikorera cyangwa namenya kubera y’uko ntabonye uwo mwanya, impamvu ntabona uwo mwanya baba bambwira ngo ntibashaka kundushya, kugirango ujye kumusobanurira ko uri kimwe n’abandi bigatwara ingufu nyinshi ».

Mugisha yamugaye guhera ku myaka icyenda kubera Jenoside.
Mugisha yamugaye guhera ku myaka icyenda kubera Jenoside.

Mugisha ubu warangije kaminuza, ku myaka 28 y’amavuko afite akazi kamutunze kandi ngo yishimiye ubuzima.

Ati: “ndishimira ubuzima bwanjye kuko ndi independent, kuko mbyuka ngakora ibyo nshatse byose, nkamenya uko ndi bujye ku kazi nkamenye nimva ku kazi aho ndibunyure nkagera mu rugo, nkamenya uko ndibwigurire umwenda nkanamenya uko ncunga amafaranga ninjiza”.

Ubusanzwe abantu batandukanye bakunze kumva ko abamugaye ari abantu badashoboye cyangwa se bamwe mu bamugaye bakumva ko ubuzima busa n’aho burangiye. Gusa bigaragara ko hari abashobora kubaho baramugaye kandi bagakora ndetse bakanatera imbere.

Kwigirira icyizere ndetse no guhabwa amahirwe mu muryango ni bimwe mu byo abahanga bavuga ko byaba intwaro yo kubaho neza mu buzima bw’ubumuga.

Tariki ya cumi ukwakira buri mwaka ni umunsi wahariwe kuzirikana abafite ubumuga bwo kutabona. Intego y’umunsi ni ugushishikariza ibihugu kwita ku cyakumira cyangwa cyakiza ubuhumyi.

Uyu munsi kandi w’abafite ubumuga bwo kutabona ugamije kurushaho kwibutsa abatuye isi guha agaciro uburenganzira bwo kureba, hasabwa ibihugu gufasha abaturage kugera ku buvuzi bw’indwara z’amaso.

Ku isi ubu habarurwa abagera kuri miliyoni 180 bafite ubumuga bw’amaso barimo ababarirwa hagati ya miliyoni 40 na 45 bafite ubumuga bwo kutabona bwa burundu.

Muri rusange buri masegonda atanu umuntu umwe aba ahumye ku isi yose. Buri munota umwana umwe aba ahumye ku isi muri rusange, kandi buri mwaka ku isi habarurwa abasaga miliyoni zirindwi bahuma.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha vraiment uyu musore njye duhurira kenshi kacyiru asohoka mu gipangu ajya kukazi ndetse niyo atashye dukunze guhura dore ko nkorera hafi yaho atuye. gsa uko namubonye arashoboye ava iwe akigeza kumuhanda agatega moto akagaruka ni smart uko namubonye. Gsa Imana izagume kumuha gutera imbere.icyanyumije nuko ahura nabantu bo muri quartier iwabo akabavugisha bataramuvugisha sha afite ubuhanga pe. courage muvandi

sadu yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka