Rusizi: Umwana yapfiriye mu nda ya nyina kubera kumurangarana

Mukaniragire Soumaya arashinja abaforomo bo ku kigo nderabuzima cya Gihundwe kumurangarana bigatuma umwana amupfira mu nda ubwo yajyagayo tariki 18/09/2012.

Mukaniragire yageze ku kigo nderabuzima cya Gihundwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugira ngo bamufashe kubyara neza ariko ngo ntiyitaweho kuko yagejeje saa tatu z’ijoro bataramugeraho.

Umurwaza wa Mukaniragire amaze kubona ko arembye ngo yagiye kubyutsa abaforomo bamugezeho bamubwira ko ari ibisanzwe kuzana amazi menshi ku mubyeyi ugiye kubyara.

Saa kumi n’imwe ngo nibwo umuforumu yagarutse asanga urureri rwabanjirije umwana niko guhita bamwoherereza mu bitaro bikuru bya Gihundwe kuko ubushobozi bwabo bwagarukiraga aho.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gihundwe, Imelda Imaniraho, kimwe n’abaforumu bari baraye izamu (Uwarezweneza Collette na Jacques Muhayimana) bavuga ko uwo mubyeyi bamwitayeho nk’uko bikwiye kugeza aho urureri ruje mbere y’umwana bahita bawoherereza mu bitaro bikuru bya Gihundwe ariko ngo umwana yari akiri muzima mu nda ya nyina.

Jacques Muhayimana avuga ko habayeho gutinda kubonana n’umuganga wagombaga kumubyaza kuko ngo basanze ataraye ku izamu kugeza aho bajya kumushaka iwe mu rugo ibyo ngo akaba abona ko aribyo byatumye umwana apfira mu nda.

Dr Uzabakiriho Raphael wagombaga kurara ku izamu atangaza ko igihe umubyeyi yagereye mu bitaro ku mugoroba yahise akorerwa ibyo yagombaga ngo kuko bamuzana yari yarangije kuzana urureri mbere y’umwana kandi mu busanzwe umwana ariwe ubanza. Icyo gihe umubyeyi ngo aba ari hagati y’urupfu no gukira.

Dr Uzabakiriho yemeza ko mu minota 25 ibyo uwo mubyeyi yagombaga gukorerwa byose babimufashije uretse ko ngo umwana yahumekaga gahoro mu nda ya nyina bivuga ko yari asigaranye akuka gake naho ibyo kuvuga ngo ntiyari yaraye izamu ngo ni ukumubeshyera yari ahari.

Muri make impanze zose zitana bamwana. Ikindi kandi abaganga batangaza ngo iyo umugore yazanye urureri hagashira iminota 15 bataramufasha ashobora kwitaba Imana.

Undi mubyeyi yapfushije umwana mu buryo butunguranye

Uwizeyimana w’imyaka 20 usanzwe akora umwuga w’uburaya mu murenge wa Kamembe ari naho atuye, yasohotse hanze asiga aryamishije umwana we ku gitanda nyuma y’umwanya utari munini agarutse asanga yitabye Imana ahagana saa tatu n’igice zo kuwa 20/09/2012.

Uwizeyimana, urupfu rw'umwana we rwamubereye urujijo.
Uwizeyimana, urupfu rw’umwana we rwamubereye urujijo.

Uwizeyimana yatangaje ko umwana we nta n’ikintu yari arwaye. Ubwo yamaraga guhura n’ibyo byago yahise ahuruza abaturanyi be kugira ngo bamutabare. Niyitegeka Chantal, umuturanyi wa Uwizeyimana, avuga ko bakihagera basanze umwana yarangije kwitaba Imana afite ifuro mu mazuru.

Aba baturanyi be ariko bavuga ko nta muntu wari uzi uwo mwana neza kuko nyina atamusohoraga hanze. Bamwe bakeka ko nyina yaba yari yasize umwana agahanuka ku gitanda yagiye gukora uburaya dore ko nawe yemera ko abukora ngo kuko ariwo mwuga umubeshejeho.

Uwizeyimana we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko yaruhafi y’urugo rwe kandi akaba atatinze hanze. Kubera urujijo rw’urupfu rw’umwana wa Uwizeyimana inzego z’umutekano zahise zijyana umurambo ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo barebe icyo azize.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ubwose abobakoze ayomahano ko batakurikiranywe

AKAGA yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ikigo nderabuzima cya Gihundwe rwose barangarana umurwayi nanjye nagiyeyo nakoze accident kugira ngo bapfuke habayeho ko fata ibuye nkadoda cyane ku rugi rw’uwaraye izamu kugira ngo abyuke,kandi nagombaga kudodwa ntiyadoda bucyey ngarutse mugenzi we rwose biramubabaza abonye icyo gikoere we aradoda kandi uwo nasanze ku izamu atandoze rwose baganga mujye mwibuka indahiro murahira murangije kwiga ,ikindi si ukurangarana umurwayi gusa bagira ni kutubahiriza inshingano zabo aho batanga accueil itari nziza rwose mperutse nabwo kwifuzayo kugira ngo nzabone usuzuma bose waboanaga bicaye gusa Imana ijye babarira nabaha inama mujye munasenga mbereko mutangira akazi wenda customer care mwayimenya byagera muri Mutuelle byo bikaba bibi cyane byo mukwiye amahugurwa rwose mureke kwitana bamwana nkurikije mbona ikosa rirri aho yabanje kunyura uriya mubyeyi kuko nanajye banze kudoda nakomeretse iryo joro badoda bucyeye kandi haba ari amasaha agennwe yo kudoda umaze gukomereka birambabaje uwo Jacques niwe wanze kudoda yaraye izamu ndashimira UWAMAHORO MADELINE bucyeye musanze yakoze yagize impuhwe aradoda rwose Imana izamuhe umugisha kdi icyo gihe jacuqes yandebanye agasuzuguro kdi njye mbabaye anabibona ko nakomeretse

Jean RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 23-09-2012  →  Musubize

ABAYOBOZI NIBAKURIKIRANE ICYOKIBAZO CYA SUMAYA KUKO BIRARENZE

MUGABO yanditse ku itariki ya: 23-09-2012  →  Musubize

ibigonderabuzima bijye bikora akazi kabyo neza kurangarana abarwayi no kubabwira nabi bicike pe ,bamenyereye gutindana abarwayi bakagera kubitaro babaye intere (barembye cyane), igihe babona badashoboye kubavura bajye babohereza hakiri kale. abaganga b’ibitaro bya Gihundwe ntibazababeshyere baragowe.

maso kubona yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Icecekere bizi njyewe aho umuganga yabwiye umudamu wajye inda ye yagize ikibazo ngo umwana aronka neza munda kandi yarangije gupfa; iyo tutajya kurindi vuriro nyina nawe yari agiye ubwo umwana mubura ntyo. Bajye bareba nububushobozi bw’abo bahaye akazi.

Suzi Dan yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

ndemeranya na munyana rwose!!! ariko uzi gutwita inda witeguye kubona umwana hanyuma abakamukubyaje bakamukuvutsa!!!!

ali islam yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Turambiwe negligence za baganga,Leta ibishyiremo ingufu naho ababyeyi turababaye.

yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

ndagirango mbaze, igihe.com. iyo mutashatse kugaragaza isura y’umuntu kandi ninabyiza,ariko murarangiza mukavuga amazina ye, ibyo bimaze iki!! ko ari hahandi aba ashyizwe kukarubanda!!! plz, revise on this. if u hide his/her face plz dont mention the names. thanx

ali islam yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Birababaje igihe umubyeyi atwita amezi 9 akabura icyo yaruhiye! investigation nikorwe abaganga barakabije!

Munyana yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka