Nyanza: Ibigo by’amashuli bihura n’ihungabana birahugurwa ku buryo bwo kurikumira

Ibigo 11 by’amashuli yisumbuye byo mu karere ka Nyanza bikunze guhura n’ikibazo cy’ihungabana rituruka ku ngaruka za Jenoside byatangiye guhabwa amahugurwa y’uburyo bwo kurirwanya no kurikumira.

Ishuli ryisumbuye rya ESPANYA, COSTE na ITH, Igihozo, ESN, CRX, Materi Dei, St Esprit, Lycee de Nyanza, College de Kigoma, Maranatha na ETO Gitarama ni byo bigo biza ku isonga mu kugira ibibazo by’ihungabana; nk’uko Hagenimana Antoine umukozi ushinzwe kurwanya ihungabana mu karere ka Nyanza abitangaza.

Ibi bigo byahuraga n’ikibazo gishingiye ku ihungabana kugeza n’ubwo abanyeshuli babyo bahagarika amasomo bakoherezwa kwa muganga abandi bagahabwa impushya zo gutaha mu miryango yabo.

Ibyo nibyo byatumye abanyeshuli bo kuri ibyo bigo by’amashuli 11 hatoranwamo abahagarariye abandi bahabwa amahugurwa yo gufasha bagenzi babo mu gihe habayeho ibibazo by’ihungana.

Abanyeshuli bahuguwe bishimiye ko hari ubundi bumenyi bungutse.
Abanyeshuli bahuguwe bishimiye ko hari ubundi bumenyi bungutse.

Hagenimana Antoine utanga amahugurwa yo kurwanya no gukumira ihungabana kuri abo banyeshuli avuga ko bazafasha ubuyobozi bw’ibigo by’amashuli bigaho kurikumira ritarabaho dore ko ari nabyo banifuza kurusha guhangana naryo ryagaragaye.

Ngirinshuti Emmanuel, umwe mu banyeshuli bahawe ayo mahugurwa yatangiye tariki tariki 06-12/ 11/2012 avuga ko mu kigo cyabo cya COSTE-Hanika bahuraga n’ihungabana bakabura uko bivana muri icyo kibazo kubera ubumenyi budahagije mu bijyanye no guhangana naryo.

Agira ati: “ Ubumenyi twahawe bugiye kudufasha mu kurwanya ihungabana kuko aho ryageze ridindiza iterambere ndetse rikagira n’ibyo ryangiza birimo kubura ituze n’ibindi” .

Ibijyanye n’akamaro ayo mahugurwa ku ihungabana afite mu bigo by’amshuli yisumbuye byanashimngiye n’undi munyeshuli witwa Uwingabiye Consolee wiga muri ESPANYA avuga ko mu kigo cyabo umuntu yahungabanaga yamubona agakizwa n’amaguru amuhunga aho kumusanganira ngo amufashe.

Uyu munyeshuli kimwe na bagenzi be bavuga ko amahugurwa ku ihungabana bahawe ari ikintu cy’ingirakamaro bungutse cyaje cyiyongera ku bumenyi bahabwa bakiri ku ntebe y’ishuli.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka