Minisitiri w’ubuzima yahamagariye intara y’amajyaruguru kurwanya imirire mibi

Minisitiri w’ubuzima yasabye ko imirire mibi ku bana igomba gucika mu ntara y’amajyaruguru, bikajyana no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Dr. Binangwaho Agnès avuga ko u Rwanda rudacyennye kugeza aho abana bagira indwara zikomoka ku mirire mibi ahubwo ko biterwa no gutegura nabi amafunguro agenerwa abana. Ababyeyi ngo bakunda amafaranga bakibagirwa ubuzima bw’abana kandi aribo bakeneye kwitabwaho no guhabwa indyo yuzuye ; nk’uko minisitiri w’ubuzima abivuga.

Mu nama yamuhuje n’abashinzwe ubuzima mu ntara y’amajyaruguru tariki 16/02/2012, abari mu nama basabwe gutoza ababyeyi gutegura indyo yuzuye ku bana bahabwa amata n’amagi kuri buri gaburo aho binaniranye bikaboneka inshuro 2 mu cyumweru.

Mu gucyemura ikibazo cy’imirire mibi hagiye kubarurwa ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi bagashingwa abayobozi b’inzego zibanze n’abajyanama b’ubuzima kubaba hafi.

Minisitiri Binagwaho kandi yasabye abaturage b’intara y’amajyaruguru gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bitarenze tariki 20/03/2012. Abenshi mu baturage bataratanga ayo mafaranga bavuga ko bashyizwe ku rutonde rw’abakene bazishyurirwa.

Abandi bavuga ko amafaranga yashyizweho ari menshi ku buryo abantu bafite umuryango munini bigorana kuyabona ; abandi bavuga ko n’ubundi bayatanga bajya kwa muganga bagahabwa serivise mbi. Ahatungwa agatoki ni ibitaro bya Ruhengeri.

Minisitriri w’ubuzima asaba abaganga kwakira neza abagana amavuriro kuko biri mu nshingano zabo, hamwe no kwigisha abaturage kugira imirire myiza no kwigisha isuku n’isukura kuko bizatuma abaturage bagira ubuzima bwiza n’imibereho myiza izabageza ku iterambere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka